Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko ubwo yajyaga aza mu Rwanda bakiba mu buhungiro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa remezo byari biciriritse ku buryo yavaga i Kigali akagera Butare (Huye) ivumbi ari ryose.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye yagiranye na Radio10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024.
Agaruka ku kibatsi cyo guharanira ko u Rwanda rubohorwa, Perezida Kagame yanakomoje ku ukuntu yajyaga aza mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo umuryango we wari uri mu buhunzi mu gihugu cya Uganda.
Aha niho yagarutse ukuntu yaje mu Rwanda inshuro zigera kuri eshatu mu 1977 no 1978, ndetse azi neza umujyi nka Nyamirambo. Yongeraho ko kuva Kigali ujya Butare umuhanda wari ivumbi.
Yagize ati “Ni uyu muhanda uva hano za Gitarama, Nyanza na Butare, wari utarajyamo kaburimbo.”
Ikiraro cyo kuri Ruliba (Nyabarongo) cyari gikoze?
Yasubije agira ati “Imodoka yageragaho kikavuga nk’amabati, ndabyibuka! Twajya tuva hano nkagera Butare ivumbi mu mutwe usa na kaburimbo.”
Kubohora u Rwanda,
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko amafoto ya kera agaragaza impinduka u Rwanda rwagezeho.
Ati “Ujye ureba n’amafoto ubwayo, ay’u Rwanda mu 1994, urebe n’u Rwanda rw’ubu, amafoto arakwereka. Iyo ikintu ukibona n’amaso kiba kivugira. Iyo ubonye uko igihugu cyari kimeze, abapfaga, abicwaga…. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta buzima bwari mu gihugu, inyubako nke zari zihari zari zashyizwe hasi ariko ubu biragenda neza.”
Yakomeje agira ati “Abantu barabanye, nta wugenda ku muhanda ngo umuntu amubaze ngo so ni nde, ufite ubuhe bwoko?’’
INZIRA.RW