Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yijeje abanyarwanda gukomeza gukora neza birenze ibyagezweho
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yijeje abanyarwanda gukomeza gukora neza birenze ibyagezweho

INZIRA EDITOR
Yanditswe 17/06/2024
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko kuba abaturage bashima ibyo yagezeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda ari byiza, ariko bitazatuma ahagarara gukora neza ahubwo hari byinshi byo gukomeza gukora mu rugendo rw’iterambere.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, kuri uyu wa 17 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yabwiwe ko nyuma y’ibyagezweho birimo ibikorwaremezo mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi na siporo, Umunyarwanda wa 2024 yifuza gutora uwazamugezaho byinshi birenze ibi.

Abajijwe icyo yabwira umunyarwanda umaze kumenyera ko afite uburenganzira bwo kugezwa ibyiza byinshi, ndetse nicyo akwiye kwitega mu myaka iri imbere kuruta ibyo yagejejweho.

Umunyamakuru Cleophas Barore yagize ati “Ni iki kuri mwe mwabwira Uyu Munyarwanda umaze kumenyera ko ibyiza byose abyemerewe, bishoboka? Ese yitege iki muri iyi myaka iri imbere kirenze ibyo mumaze kumugezaho?”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko ko ibyagezweho byose abanyarwanda babigizemo, kandi nta kabuza ko ibyegezweho bizakomeza bizakomeza kongerwaho ibindi byiza.

Yagize ati “Icyo nabwira Umunyarwanda cya mbere ni ukugira ngo tuvanemo muri aya mateka y’igihe kitari kirekire gishize, bihereye ku byo tumaze gukora. Icyiza cyabyo ni uko byerekana ibishoboka. Iyo umaze kubona igishoboka rero, kandi bigaragaza ko biguturukamo, bituruka mu Banyarwanda, icyakubuza gukora ibirenze byiza ngo ugere kure, imbere heza byaba ari iki?”

Perezida Kagame yavuze ko kwereka abantu ibishoboka kandi bagizemo uruhare byoroshya kugira byinshi bigerwaho, ndetse inkunga z’amahanga zitakuraho uruhare rwa nyir’ubwite.

Ati “Ni ibintu byoroshye, ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero rw’ibishoboka kandi ndetse bagizemo uruhare batanazi cyangwa batumva, ukabereka uko babigizemo uruhare, ko ari bo batumye bishoboka gutyo, inyongera zituruka mu mfashanyo, gutera inkunga ziturutse hanze, ntibivanamo cya kindi cy’uko ari wowe biheraho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo kirenze 8%, Abanyarwanda baba bifuza ko kirengaho kuko bashaka kugera kure, kandi kugira ngo bigerweho, hari ibikwiye gukemurwa.

Yagize ati “Ibyo n’ubundi ni ko bikwiriye kugenda ndetse ntabwo turagera aho dukwiriye kuba twishimiye kuba turi nubwo dutera intambwe. Ubukungu bakakubwira ko bukura, nko mu mwaka ushize birenze 8%, abantu bashaka gukora, bashaka kwihuta, bashaka kugera kure, uguma wumva ko ibyo bidahagije. Niba ari 8%, uravuga ngo ‘Kuki bitabaye 9%, kuki bitabaye 10% cyangwa n’ibirenze?’ Icya mbere ubirebera ku bibazo biba bigihari kugira ngo bikemurwe.”

Ku muriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame yavuze ko nubwo waba umaze gukwira mu gihugu ku gipimo kiri hagati ya 70 na 80%, biba bikwiye ko abantu bibaza icyatumye ahasigaye 20% utahagera.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyashobokaga atakoze muri manda iri kurangira, ateganya kubikora, afatanyije n’Abanyarwanda. Ndetse kuba abaturage bamushima, bitazatuma adatekereza gukora ibirenze.

Ati “Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize ngomba kugikora, nkongeramo n’ibindi bijyanye n’igihe bigezeho. Bijyanye rero no gutera imbere kuri buri wese no ku uzaba atora. Twageze muri ibi, twarushaho kugira uruhare kugira ngo birusheho kwihuta? Nanjye icyo mvana mu bitekerezo no mu byifuzo by’abantu, ese nanjye n’iyo naba nshimwa ngo nakoze ibintu byiza, ntibyashoboka ko nakora n’ibirenze?”

Mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Paul Kagame azaba ahagarariye FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo, uzaba ahatanye na Dr. Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party na Fillipe Mpayimana, umukandida wigenga.

Perezida Paul Kagame yijeje abanyarwanda gukomeza gukora ibyiza byinshi

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 17/06/2024 17/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?