Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Karongi yagarutse ku itinda ry’ikorwa ry’umuhanda Karongi-Muhanga, ashimangira ko ugomba gukorwa kandi vuba kuko ikibazo cyawo cyakabaye cyaracyemutse.
Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2024, ari mu karere ka Karongi mu bikorwa byo kwimamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Aha ni naho yasabye abatuye uturere twa Rutsiro na Karongi gukomeza kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu baturiye, kugira ngo babone amafaranga, ari naho yijeje abaturage ko gukora umuhanda Karongi-Muhanga-Kigali bigiye kwihutishwa kugira ngo woroshye urujya n’uruza, ndetse unafashe mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Abanya Karongi na Rutsiro barimo n’abikorera bagaragaza iterambere bamaze kugeraho muri aka gace biturutse ku bikorwaremezo byubatswe muri aka gace kari karaheze mu bwigunge, ari naho bahera bavuga ko nta kizatuma badatora Paul Kagame.
Muri ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, imitwe ya politiki 8 nayo yiyemeje gufatanya na FPR kwamamaza umukandida Paul Kagame.
Uyu mukandida avuga ko uturere twa Rutsiro na Karongi dufite amahirwe akomeye kubera imiterere yihariye yatwo bityo ko hakwiye kubyazwa umusaruro.
Yagarutse ku kibazo cy’umuhanda Karongi-Muhanga-Kigali utarabasha gukorwa ngo urangire, aho yasezeranije ko ikorwa ryawo rigiye kwihutishwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR mu Ntara y’Iburengerazuba byasorejwe mu Karere ka Karongi aho bigiye gukomereza mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.
INZIRA.RW