Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yongeye kugira Dr. Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yongeye kugira Dr. Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe

INZIRA EDITOR
Yanditswe 14/08/2024
Share
Dr. Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w'Intebe
SHARE

Perezida w’u Rwabda, Paul Kagame yongeye kugira Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Mu itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama, ryemeye ko Dr. Edourd Ngirente yagizwe Minisitiri w’Intebe.

Dr. Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma icyuye igihe, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21, minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Hakuweho Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu “MINUBUMWE” ndetse hagarurwaho Minisiteri y’Umutekano.

Abaminisitiri batangiranye na Guverinoma mu 2017 abasozanyije na yo ni batatu ubariyemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente.

Dr. Ngirente muri manda ye icyuye igihe hakozwe impinduka zigaragara harimo kuba umushahara wa mwarimu wariyongereye, imihanda mishya yarubatswe, hubatswe ibyumba by’amashuri bishya, abarimu benshi bahawe akazi, amashyanyarazi n’amazi byikubye inshuro ebyiri n’izindi mpinduka zigamije iterambere ry’umuturage.

Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Dr. Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe

INZIRA.RW

 

 

INZIRA EDITOR 14/08/2024 14/08/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?