Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: RDB yeretse abashoramari bo muri Senegal amahirwe ari mu gukorana n’u Rwanda
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

RDB yeretse abashoramari bo muri Senegal amahirwe ari mu gukorana n’u Rwanda

INZIRA EDITOR
Yanditswe 13/05/2024
Share
SHARE

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal bagiganye ibiganiro n’abashoramari bo muri iki gihugu babagaragariza amahirwe y’ishoramari aboneke mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, nibwo RDB n’ambasade y’u Rwanda muri Senegal bakiriye itsinda ry’abashoramari ba Senegal mu murwa mukuru w’icyo gihigu Dakar, aho babasobanuriye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda nko mu buhinzi, inganda, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.

Ni umuhuro wabaye mu rwego rwo gushimangira umubano w’ubukungu hagati y’u Rwanda na Senegal, iryo huriro ryahuje abashoramari bo mu Rwanda n’Inama y’Abashoramari bo muri Senegal.

Intego yibanze yo guhurwa kw’abo bashoramari kwari ugushishikariza abashoramari bo muri Senegal, kumenya icyerekezo kinini cy’ishoramari kiboneka mu bukungu bw’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Karabaranga Jean Pierre, yakira aba bashyitsi yashimangiye ko gufatanya biganisha ku iterambere rirambye n’iterambere mu bihugu byombi.

Yagaraje ko u Rwanda rworohereza abashoramari b’abanyamahanga kuza gushora imari mu gihugu kandi ko hari ibikorwa remezo byorohereza iryo shoramari yagaragaje ko hari politiki yo gufasha gushora imari yabo nta mpungenge.

Setti Solomon na Candy Basomingera bari bahagarariye Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) nibo bagiranye ibiganiro n’abagize akanama k’abashoramari bo muri Senegal, bagaragaza ubushobozi bw’ishoramari mu Rwanda mu nzego zitandukanye, harimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’inganda.

Banagaragaje ubuhamya bw’abakinnyi ba firime bazwi cyane bo muri Senegali, abaterankunga, abashoramari b’abagore, n’abacuruzi baherutse gusura u Rwanda.

Basangiye ubunararibonye bwabo kandi bagaragaza iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye, uhereye ku bikorwa by’ubukerarugendo bigezweho, n’ibikorwa byo guhanga udushya no kwihangira imirimo.

Abantu bazwi nka Victor Ndiaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abashoramari bo muri Senegal, na Amèlie Mbaye, umukinnyi wa filime, bavuze urugendo bagiriye mu Rwanda rutazibagirana, bagaragaza ko bishimiye ubwiza nyaburanga bw’Igihugu, umuco mwiza, ndetse n’urugwiro mu kwakira abashyitsi bahabonye.

Abashoramari bo muri Senegal baretswe amahirwe ari mu gukorana n’u Rwanda

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 13/05/2024 13/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?