Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kivuga ko kuri uyu wa Kane hatanzwe asaga Miliyoni 95 frw ku bantu ibihumbi 8000 ku bakiliya basabye inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga za EBM ndetse n’abatanze amakuru.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatanze asaga miliyoni 95 Frw ku Baturarwanda bagera ku bihumbi umunani, muri gahunda yo gutanga ishimwe ringana na 10% y’umusoro nyongeragaciro (TVA) ku baguzi basaba fagitire za EBM, n’abatanze amakuru kuri RRA mu gihe umucuruzi atabahaye fagitire ya EBM na bo bahabwa 50% y’agaciro k’ibihano byaciwe abo bacuruzi.
Imibare yatangajwe na RRA igaragaza ko abaguzi basaga ibihumbi 25, ari bo bamaze kwiyandikisha mu ikoranabuhanga ribemerera kujya bahabwa ishimwe rya 10% mu gihe basabye inyemezabwishyu ya EBM.
Komiseri wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko kuva iyi gahunda yo gusaba fagitire ya EBM yatangira yantanze umusaruro ku umusoro ukusanywa.
Ati ‘‘Tumaze kugera ku bantu bagera mu bihumbi 25 bitabiriye guhabwa aya mashimwe kuri TVA, ndetse hari abiyandikishije bakanze *800#, ariko hari n’abakomeje noneho kugenda bavuga ngo ‘Ndaguze mpa fagitire ya EBM andikaho nimero yanjye ya telefoni’. Abo rero ni bo uyu munsi bahawe ishimwe nk’uko riteganyijwe mu mategeko,hari n’abandi benshi cyane bamenyesheje RRA ndetse bahabwa amashimwe yabo agendanye n’ibihano byaciwe abo bacuruzi.’’
Yakomeje agira ati “Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wikubye inshuro zigera muri eshatu mu myaka nk’itanu ishize umusoro ku nyungu na wo wikubye akagera muri kabiri, ndetse n’umubare w’abasora banditswe kuri TVA na wo wikubye inshuro zigera muri enye kuva EBM yatangira.’’
Uwitonze yongeye a”ti ubundi twari dufite icyuho navuga mu gukurikirana fagitire zitangwa ku baguzi ba nyuma,uyibutse akayisaba utabyibutse akabireka wareba gukurikirana buri duka muri buri Cartier ukabona ko bitashoboka ariko ubu birakorwa nabo.”
Abacuruzi barasabwa kwirinda ikintu cyose cyaba gusa nkaho kitubahiriza amategeko,ndetse no kwirinda amanyanga ayariyo yose agendanye no gushaka kunyereza umusoro cyangwa se kudatanga umusoro wuzuye.uwaba akiri kunyura hirya na hino nabireke kuko icyo gihe cyararangiye ,tugendere mu mategeko twuguke ibyo tugomba kunguka.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW