Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyasabye abikorera kumva neza ihame ry’uburinganire, bakirinda guheza uwo ariwe wese mu itangwa ry’akazi cyane cyane abagore n’abakobwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gicurasi 2024, mu karere ka Rulindo, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku bikorera mu gukomeza kubashishikariza kubahiriza ihame ry’uburinganire, aho Sina Gerard Entreprise Urwibutso ariyo yabimburiye ibindi bigo by’abikorera.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore (GMO), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) kubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNDP bari kugenzura aho ihame ry’uburinganire rigeze ry’ubahirizwa mu bigo by’abikorera mu Rwanda mu myaka 30 ishize.
Ni nyuma y’uko bigaragaye ko mu bigo by’abikorera hakiri icyuho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, kandi uru rwego ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu.
Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, Gatera Emmanuel yavuze ko kubahiriza ihame ry’uburinganire mu Rwanda ari kimwe mu byo igihugu cyashyize imbere bityo mu bikorera badakwiye kugira uwo baheza mu gutanga akazi.
Ati “Kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rirambe, hacyenewe kumva neza ihame ry’uburinganire mu baturarwanda bose hagati y’abagabo n’abagore, ntihagire n’umwe uhezwa mu bijyanye n’imirimo iyariyo yose.”
Umujyanama mu bijyanye no gukurikirana ihame ry’uburinganire, mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, Mitali Lydia avuga ko igihugu gishyize imbere ihame ry’uburinganire mu nzego zose haba iza leta , abikorera n’ahandi.
Ati “Igihugu cy’u Rwanda cyafashe iya mbere mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bihabwa umurongo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wagaragaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere ndetse habeho iterambere rirambye ari uko abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa bafatanya muri byose kugirango tugere ku musaruro urambye.”
Umwe mu bakozi ba Sina Gerard Entraprise, Bahati Pascaline, avuga ko abagore bahabwa akazi batarebeye ku bwoko bw’igitsina ahubwo hitawe cyane ubushobozi bwabo.
Ati “Iyo uje gusaba akazi ntabwo bareba ngo uri umugore cyangwa umugabo, ahubwo harebwa ubushobozi ufite. Ubwo rero kubwo gutinyuka byatumye twiga amasomo ya siyanse, tugera ku rwego rushimishije. Naje ndi gukora hano ndi umudamu ariko ntabwo byambereye imbogamizi kuko harebwa ubushobozi umuntu afite.”
Umuyobozi bwa Sina Gerard Enterprise, Dr . Sina Gerard, ashimangira ko bakora ibishoboka byose ngo ntihagire uhezwa, kuko bashyizeho nk’icyumba cy’irerero ry’abana, icyumba cy’umukobwa mu rwego rwo gufasha abadamu gukora batekanye.
Ati “Dukeneye abana bazavamo abayobozi b’ejo hazaza kandi barezwe neza, niyo mpamvu n’icyumba cy’umubyeyi kiriho kugira ngo umwana akure neza ndetse n’umubyeyi akore akazi nta mihangayiko.”
Yakomeje agira ati “Iterambere ry’igihugu cyacyu rigomba gushingira ku guha agaciro abagore n’abakobwa kuko nabo berekanye ko bashoboye .”
Muri Werurwe 2023, nibwo hashyizweho amabwiriza agenga ubuziranenge mu by’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW