Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: RSB yasabye abikorera kudaheza abagore mu itangwa ry’imirimo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

RSB yasabye abikorera kudaheza abagore mu itangwa ry’imirimo

INZIRA EDITOR
Yanditswe 06/05/2024
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyasabye abikorera kumva neza ihame ry’uburinganire, bakirinda guheza uwo ariwe wese mu itangwa ry’akazi cyane cyane abagore n’abakobwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 5 Gicurasi 2024, mu karere ka Rulindo, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku bikorera mu gukomeza  kubashishikariza kubahiriza ihame ry’uburinganire, aho Sina Gerard Entreprise Urwibutso ariyo yabimburiye  ibindi bigo by’abikorera.

Urwego rushinzwe  kugenzura  iyubahirizwa  ry’Ihame  ry’Uburinganire    hagati y’abagabo n’abagore (GMO),  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) kubufatanye  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNDP bari kugenzura aho ihame ry’uburinganire  rigeze ry’ubahirizwa mu bigo by’abikorera  mu Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko mu bigo by’abikorera  hakiri icyuho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, kandi uru rwego ari  inkingi ya mwamba  mu bukungu  bw’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe amabwiriza  y’ubuziranenge  muri RSB, Gatera Emmanuel yavuze ko kubahiriza ihame ry’uburinganire  mu Rwanda  ari kimwe mu byo igihugu cyashyize imbere  bityo mu bikorera badakwiye kugira uwo baheza mu gutanga akazi.

Ati  “Kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rirambe, hacyenewe kumva neza ihame ry’uburinganire mu baturarwanda  bose   hagati y’abagabo n’abagore,  ntihagire n’umwe uhezwa mu bijyanye n’imirimo iyariyo yose.”

Umujyanama mu bijyanye no gukurikirana ihame ry’uburinganire,  mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire  hagati y’abagabo n’abagore, Mitali Lydia avuga ko  igihugu gishyize imbere ihame  ry’uburinganire mu nzego zose haba iza leta , abikorera n’ahandi.

Ati “Igihugu cy’u Rwanda cyafashe iya mbere mu guteza imbere ihame ry’uburinganire,  bihabwa umurongo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul Kagame,  wagaragaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere  ndetse habeho iterambere rirambye ari uko abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa bafatanya muri byose  kugirango tugere ku musaruro urambye.”

Umwe mu bakozi ba Sina  Gerard Entraprise, Bahati Pascaline,  avuga ko  abagore  bahabwa akazi batarebeye ku bwoko bw’igitsina ahubwo hitawe cyane ubushobozi bwabo.

Ati “Iyo uje gusaba akazi  ntabwo bareba ngo uri umugore cyangwa  umugabo, ahubwo harebwa ubushobozi ufite. Ubwo rero kubwo gutinyuka  byatumye twiga amasomo ya siyanse, tugera ku rwego rushimishije. Naje ndi    gukora  hano ndi umudamu ariko ntabwo byambereye imbogamizi  kuko harebwa ubushobozi umuntu afite.”

Umuyobozi bwa Sina Gerard Enterprise, Dr . Sina Gerard, ashimangira ko bakora ibishoboka byose ngo ntihagire uhezwa, kuko bashyizeho nk’icyumba cy’irerero ry’abana, icyumba cy’umukobwa mu rwego rwo gufasha abadamu gukora batekanye.

Ati  “Dukeneye abana bazavamo abayobozi b’ejo hazaza  kandi barezwe neza, niyo mpamvu n’icyumba cy’umubyeyi  kiriho kugira ngo umwana akure neza  ndetse n’umubyeyi akore akazi nta mihangayiko.”

Yakomeje agira ati “Iterambere  ry’igihugu cyacyu rigomba gushingira ku guha agaciro  abagore n’abakobwa  kuko nabo berekanye ko bashoboye .”

Muri Werurwe 2023, nibwo hashyizweho amabwiriza  agenga  ubuziranenge  mu by’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Bahati Pascaline, Umukozi wa Sina Gerard Enterprise yemeza ko bahabwa akazi kuko bagakwiye

 

Abikorera basabwe gutanga akazi batarobanuye abagore n’abagabo

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 06/05/2024 06/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?