Mu rwego rwo kuzamura ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bamwe mu bagore bakorera mu karere ka Rulindo, barashima intambwe yatewe yo kwita ku buzima bw’abana babo bashyirirwaho ahantu ho konkereza abana kuko basigaye bakora batekanye.
Ibi babigarutseho, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2024, ubwo abagore bakorera kwa Sina Gerard Entreprise, bashimangiye ko kuba barashyiriweho icyumba cy’irerero ry’abana babo ku kazi, bibafasha gukora batekanye.
Akimanizanye Providence, mu kiganiro na INZIRA.RW yavuze ko konsa umwana we ku gihe bimufasha gukora nta gihunga, bityo agakora neza akazi ke agatanga umusaruro ukwiye.
Ati “Kuba ndi umubyeyi wabyaye bakamfasha bakampa irerero ryo kurereramo umwana wanjye akabonera ibere ku gihe njyewe nk’umubyeyi biramfasha ngakora ntuje , ndetse n’umwana wanjye akagira ubuzima bwiza kuko aba yabonye ibisabwa byose ku gihe.”
Naho uwitwa Azagaruka Daforoza , we avuga ko imbogamizi abagore n’abakobwa bahuraga nazo zigenda zikemurwa, ndetse umwana atakiri ikibazo mu kazi kuko bashyiriweho ahabafasha ku bitaho.
Kimwe n’abandi babyeyi bashima iyi gahunda kandi bagasaba n’abandi bakoresha ndetse n’ibigo bya Leta ko bakwita cyane ku burere bw’abana, ntibite gusa ku kubona inyungu ku bakozi bakirengiza ubuzima bw’abana babo.
Umuyobozi wa Sina Gerard Enterprise, Dr. Sina Gerard avuga ko abana bagomba kwitabwaho kuko nibo bazasigarana uru Rwanda mu maboko, bityo ko iterambere ryibagirwa umwana ryaba nta cyerekezo.
Ati “Ababyeyi bakora hano baba bafite ubwisanzure kandi bameze neza kuko baba bazi neza ko abana babo bameze neza , kandi ko kubitaho bitabagora kuko baba bari hafi yabo igihe cyo kubotsa ndetse bakamenya ubuzima bwabo umunsi ku munsi.”
Yakomeje agira ati “Dukeneye abana bazavamo urubyiruko rw’ejo hazaza kandi barezwe neza, niyo mpamvu twashyizeho icyumba cy’umubyeyi n’umukobwa kandi ndashishakariza bagenzi bange bafite bigo binyuranye nababwira ko kutita ku mubyeyi aho ngaho ntabwo nzi icyo bavuga bifuza kugeraho kuko amafaranga na konti ziremereye ntabwo aribyo byasigara mu kirenge cy’ibyo wakoze.”
Ikigo gishinzwe Ubuziranenge ndetse n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, GMO, bisaba ba rwiyemezamirimo n’ibigo bya Leta kongera imbaraga mu gukurikiza no kwita ku ihame ry’uburinganire nk’inzira y’amajyambere.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW