Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rulindo: Gushyirirwaho irerero naho bonkereza abana byabafashije gukora akazi batekanye
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rulindo: Gushyirirwaho irerero naho bonkereza abana byabafashije gukora akazi batekanye

INZIRA EDITOR
Yanditswe 06/05/2024
Share
SHARE

Mu rwego rwo kuzamura ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bamwe mu bagore bakorera mu karere ka Rulindo,  barashima intambwe yatewe yo kwita ku buzima bw’abana babo bashyirirwaho ahantu ho konkereza abana kuko basigaye bakora batekanye.

Ibi babigarutseho, kuri uyu wa 5 Gicurasi  2024, ubwo abagore bakorera  kwa Sina Gerard Entreprise,  bashimangiye ko kuba barashyiriweho icyumba cy’irerero ry’abana babo ku kazi, bibafasha gukora batekanye.

Akimanizanye Providence,   mu kiganiro na INZIRA.RW  yavuze ko konsa  umwana we ku gihe bimufasha  gukora nta  gihunga, bityo agakora neza akazi ke agatanga umusaruro ukwiye.

Ati “Kuba ndi umubyeyi wabyaye  bakamfasha  bakampa irerero ryo kurereramo umwana wanjye akabonera ibere ku gihe  njyewe nk’umubyeyi biramfasha ngakora ntuje , ndetse n’umwana wanjye  akagira ubuzima bwiza kuko aba yabonye ibisabwa byose ku gihe.”

Naho uwitwa Azagaruka Daforoza , we avuga ko   imbogamizi abagore n’abakobwa  bahuraga nazo zigenda zikemurwa,  ndetse umwana atakiri ikibazo mu kazi  kuko bashyiriweho ahabafasha ku bitaho.

Kimwe n’abandi babyeyi bashima  iyi gahunda kandi  bagasaba n’abandi bakoresha  ndetse n’ibigo bya Leta ko bakwita cyane ku burere bw’abana, ntibite gusa ku kubona inyungu ku bakozi  bakirengiza ubuzima bw’abana babo.

Umuyobozi wa Sina Gerard Enterprise, Dr. Sina Gerard avuga ko  abana bagomba kwitabwaho kuko nibo bazasigarana uru Rwanda mu maboko, bityo ko iterambere ryibagirwa umwana ryaba nta cyerekezo.

Ati  “Ababyeyi bakora hano baba bafite ubwisanzure kandi bameze neza kuko baba bazi neza ko abana babo bameze neza , kandi ko kubitaho bitabagora kuko baba bari hafi yabo igihe cyo kubotsa   ndetse bakamenya ubuzima bwabo umunsi ku munsi.”

Yakomeje agira ati   “Dukeneye abana bazavamo urubyiruko rw’ejo hazaza  kandi barezwe neza, niyo mpamvu twashyizeho icyumba cy’umubyeyi  n’umukobwa   kandi ndashishakariza bagenzi bange bafite bigo binyuranye  nababwira ko kutita ku mubyeyi   aho ngaho ntabwo nzi icyo bavuga bifuza kugeraho kuko amafaranga na konti ziremereye ntabwo aribyo byasigara mu kirenge cy’ibyo wakoze.”

Ikigo gishinzwe   Ubuziranenge  ndetse n’Urwego  rushinzwe iyubahirizwa  ry’ihame ry’uburinganire  hagati y’abagabo n’abagore, GMO, bisaba  ba rwiyemezamirimo n’ibigo bya Leta  kongera imbaraga mu gukurikiza no kwita ku ihame ry’uburinganire nk’inzira y’amajyambere.

Gushyirirwaho aho bonkereza abana bituma bakora akazi batuje

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 06/05/2024 06/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?