Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rusizi: Abafite ibibanza mu cyanya cy’inganda basabwe kubyubaka batarabyamburwa
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Made In Rwanda

Rusizi: Abafite ibibanza mu cyanya cy’inganda basabwe kubyubaka batarabyamburwa

INZIRA EDITOR
Yanditswe 23/04/2024
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM yasabye abafite ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rusizi ku byubaka cyangwa bakabyamburwa.

Ibi babisabwe mu gihe mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Rusizi, hari gukoreramo inganda 2 gusa, aho abafite ubutaka butubatswe muri iki cyanya bavuga ko ingorane bahura nazo aruko Leta itashyizemo ibikorwaremezo nk’imihanda byagombaga kujyamo, ndetse abandi bakavuga ko bagowe no kubona ibyangombwa byo kubaka.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yasuraga iki cyanya cy’inganda cya Rusizi, yavuze ko bagiye kwihutisha ibyo bagomba gukora, hanyuma abadashaka kubaka ibibanza bahawe nabo hakarebwa icyo amategeko ateganya harimo no kwamburwa ubwo butaka.

Igice kinini cy’ubutaka bw’icyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Rusizi kugeza ubu nta nyubako n’imwe irimo, abaturage bahahinze imyumbati, ibishyimbo n’indi myaka, naho ahandi haparikwa amakamyo apakurura ibicuruzwa bishyirwa mu bubiko bwa MAGERWA.

Abaguzemo ibibanza bagombaga kubakamo inganda zitandukanye, bavuga ko badindijwe n’uko nta bikorwaremezo Leta yashyizemo nyamara yaragombaga kubishyiramo nk’uko bishimangirwa na Kamuzinzi Godefroid umwe mu bahafite ikibanza kitubatse muri iki cyanya.

Mu mwaka wa 2022, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabwiye RBA ko ibyo bikorwaremezo bigiye kwihutishwa ndetse ko hari hanabonetse abashoramari bazahakorera ariko kugeza n’ubu nta kirahinduka.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome nyuma yo kwibonera ko iki cyanya kidakoreshwa uko bikwiye ndetse anaganira n’abafitemo ibibanza. Yashimangiye ko ibibazo birimo byose bagiye kubivugutira umuti, ndetse anaburira abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa.

Minisitiri Ngabitsinze yanasuye umupaka wa Rusizi ya 1 yirebera uburyo ubucuruzi bwahakorerwaga bwahagaze, isoko nyambukiranyamipaka rya Rusizi ridakorerwamo ndetse n’uburyo abari bahafite inyubako bahombye. Ni ibibazo yavuze ko nabyo Leta irimo kureba uko byahabwa umurongo.

Hashize imyaka igera ku 10 icyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Rusizi gishyizweho, gifite ubuso bwa Hectares zirenga gato 44.

Ubu butaka bwose hari ibigo n’abantu ku giti cyabo babusabye ngo babwubakeho inganda n’inyubako zikoreshwa mu nganda, ariko kugeza ubu abamaze kuhubaka banahakorera ni inganda 2, ibindi akaba ari ububiko bw’ibicuruzwa byamaze kuhubakwa.

MINICOM yaburiye abafite ibibanza bitubatse mu cyanya cy’inganda cya Rusizi

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 23/04/2024 23/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?