Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rutsiro: Sacco Ngwino Urebe Kigeyo yabereye abayigana umusingi w’iterambere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Rutsiro: Sacco Ngwino Urebe Kigeyo yabereye abayigana umusingi w’iterambere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 11/07/2024
Share
SHARE

Abanyamuryango bakorana n’ikigo cy’ imari iciriritse cya Sacco Ngwino urebe Kigeyo mu karere ka Rutsiro, bahamya ko yababereye umusingi w’iterambere nyuma yo kubahindurira imibereho mu bijyanye n’ubukungu.

Bamwe mu banyamuryango bakorana n’ikigo cy’imari iciriritse cya Sacco Ngwino Urebe Kigeyo barimo abacuruzi n’abamotari bahamirije INZIRA.RW ko kuva bafata umwanzuro wo kugana sacco hari impinduka zaje mu kugera ku iterambere.

Niyitugize François ukorera ubucuruzi buciriritse muri santire ya Nyagahinika yo mu murenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro umaze imyaka irenga itanu akorana Sacco Ngwino Urebe Kigeyo, avuga ko mu bucuruzi bwe inguzanyo yafashe muri sacco yamubereye umusingi   w’iterambera.

Ati “Inguzanyo ya mbere nafashe muri sacco yo gushora mu bucuruzi yari Miliyoni 4 Frw kugira ngo nagure ubucuruzi bwanjye, ndacuruza biragenda haza iyindi nguzanyo  yatanzwe na leta  binyuze muri sacco banguriza Miliyoni 5 Frw, ubu ndikuzishyura ntakibazo kandi n’ubucuruzi buri kunguka.”

Yakomeje agira ati “Mbere ntaragana Sacco naranguriraga muri utu duce twaha za Rubavu, ariko ubucuruzi bwanjye bwaragutse mbasha no kujya i Kigali, iyo waguye imikorere n’inyungu irazamuka, ubu nabashije kwiyubakira inzu ntahamo hano muri iyi santire ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 8 Frw. Gusa ibi byose kugirango bigerweho mbikesha ubujyanama nkura muri Sacco Ngwino Urebe Kigeyo.”

Niyitugize François yishimira ko ubucuruzi bwe bwagutse

Urubyiruko narwo ntirwasigaye inyuma mu kugana ikigo cy’imari iciritse cya Sacco Ngwino Urebe Kigeyo, Nshimiyimana Yves Fabrice w’imyaka 30 avuga ko yatangiye umwuga wo gutanga serivise za papeterie afite imashini imwe gusa, kuva yatangira kugana sacco ibikoresho byariyongereye bituma n’iterambere rye ririyongera.

Ati “Ntaragana Sacco ibikoresho byari bike mfata inguzanyo muri sacco ndabyongera, urabona ntangira hari harimo mudasobwa imwe   ubu zabaye ebyiri, narimfite printer ntoya ubu naguze inini ndetse n’ibindi bitandukanye  byose nabyongeyemo  biturutse ku nguzanyo ya Sacco.”

“Urubyiruko bagenzi banjye ndabashishikariza kugana Sacco Ngwino Urebe Kigeyo ikabaha inguzanyo gusa bakirinda kuyijagararamo, bakayikoresha neza kugirango babashe kugendana n’igihugu cyacu kuko gikeneye abantu bateye imbere.”

Nshimiyimana Yves Fabrice urubyiruko ntirwasigaye mu gukorana na sacco

Bizimana Patrick akora umwuga w’ubumotari ahamya ko sacco Ngwino Urebe Kigeyo yamubereye umusingi w’iterambere kuko yari afite perime nta moto, Sacco imuha inguzanyo agura moto yamufashije kugera kure.

Ati “Negereye ikigo cy’imari iciritse cya Sacco Ngwino Urebe Kigeyo, Mfatamo inguzanyo ya Miliyoni 1.5frw mu mwaka wa 2014 mpita njya kugura moto ntangira gutwara, mbona biragenda ndishyura ndetse ndazigama. Nyuma yaho nafashe inguzanyo ya Miliyoni 2 frw muri 2023 nayo nguramo moto kuko nabonaga harimo inyungu, ubu nayihaye undi mu motari akora amverisa. Muri make inzira yanjye yo kuba narageze kuri moto mbikesha Sacco.”

“Ubu umuryango wanjye ubayeho neza, abana mbarihira amashuri ntakibazo, nubatse inzu ntuyemo byose bituruka ku mikoranire myiza na Sacco. Sacco yacu iradufasha ikaduhuza na BDF waba udafite ingwate   ihagije BDF ikwakwishingira ukabona amafaranga ugatera imbere.”

Bizimana Patrick utwara abantu kuri moto hari byinshi akesha Sacco

Umucungamutungo wa Sacco Ngwino Urebe Kigeyo, Havugimana James, ashimangira ko gutera imbere kw’ababagana bifite ishingiro kuko gutanga serivise nziza no kwita ku banyamuryango babaha inguzanyo ariyo ntumbero ya Sacco Ngwino Urebe Kigeyo.

Ati “Sacco ni ikigo gikora umunsi ku wundi kandi kiri kugendana n’ikoranabuhanga, sacco ni banki nk’izindi zose bagomba kuyikunda, bakayikoresha, bakayigana  ikintu cyose bumva bashaka gukora kijyanye n’imari n’indi mishinga yose  bakatwegera tukabafasha mu kuyisesengura no kuyitera inkunga tubaha inguzanyo  bityo bakarushaho kwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Sacco Ngwino Urebe Kigeyo nk’izindi zose mu Rwanda yatangiye muri 2009 mu nama yari yabereye i Rubavu, aho Guverinoma y’u Rwanda imaze kubona ko abanyarwanda badafite aho bazigama amafaranga mu buryo buboroheye ndetse no kubona serivise z’imari mu mishinga itandukanye bitoroshye.”

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo yatangiriye ku banyamuryango ibihumbi birenga bitanu, ubu muri uyu mwaka wa 2024 ifite abanyamuryango ibihumbi 8749. Yatangiriye ku mugabane shingiro w’ibihumbi 3000frw uko yagiye itera imbere umwaka ku wundi hagiye hatekerezwa uburyo wazamuka ubu umugabane shingiro ni ibihumbi 7000frw.

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo mu rwego rwo kwegereza serivice abaturage ifite agashami kari mu birometero hafi 20 uvuye aho Sacco Ngwino Urebe Kigeyo ikorera. Ni mugihe ifite intego yo gukomeza gukora ubukangurambaga no kuri wa muntu ucyitinya bitewe n’imyumvire. Sacco Ngwino Urebe Kigeyo ifite imari shingiro ikabakaba Miliyoni 52 Frw.

Abagana Sacco Ngwino Urebe Kigeyo bishimira serivise bahabwa
Umucungamutungo wa Sacco Ngwino Urebe Kigeyo, Havugimana James asaba abanyarwanda gutinyuka kugana Sacco

   

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 12/07/2024 11/07/2024
Igitekerezo 1
  • Maniragaba cyprien says:
    12/07/2024 at 10:00

    Ni byiza cyane

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?