Ishoramari rya miliyoni 502 z’amadolari ryateganyirijwe ubuhinzi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO), ryitezweho gufasha benshi gusezera ubukene n’imibereho mibi.
Iyi gahunda igamije guha mahirwe abikorera bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi barenga miliyoni, aho bazongererwa ubushobozi burimo n’amafaranga ndetse bakazagerwaho n’iri shoramari rya miliyoni 501.8$ arenga miliyari 600Frw.
Uyu mushinga ukazibanda cyane ku bikorwa by’ingenzi bitatu harimo ubuhinzi bw’icyayi, ubworozi bw’ingurube n’inkoko n’ubuhinzi bw’ibirayi.
Ibi bikazagerwaho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’umuryango FAO biciye mu mushinga wiswe HiH (Hand-in-Hand).
Ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi buzashorwamo miliyoni 299 $, aho buzakorerwa kuri hegitari 17,000 z’ubutaka buherereye mu turere tune. Abahinzi b’icyayi 85,000 akaba aribo bazungukira muri uyu mushinga.
Ni mugihe, miliyoni 179 z’amadolari azashorwa mu turere dutanu ari two Ngororero,Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango. Aha bakazibanda mu bikorwa by’ubworozi bw’inkoko n’ingurube cyane cyane hakazubakwa uruganda rukora ibirirwa by’inkoko n’ ingurube.
Naho, miliyoni 23.8 z’Amadolari yo azashorwa mu buhinzi bw’ibirayi mu turere twa Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru. Hakazibandwa cyane mu kongerera agaciro umusaruro w’ibirayi.
Uyu mushinga Hand-in-Hand uterwa inkunga na FAO watangijwe mu 2029, aho wibanda cyane mu gukorera mu turere dufite ubukene n’inzara biri hejuru
Ku wa 23 Mata 2022, Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku mushinga Hand-in-Hand, Coumba Dieng Sow, Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga ugamije gushaka uburyo bwo gukura abantu mu bukene, guhanga imirimo, gukemura ikibazo cy’imirire mibi binyuze mu buhinzi bugezweho, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yavuze ko guteza imbere gahunda kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bitanga amahirwe akomeye ku bikorera mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bibongerera ubushobozi bwo gukemura ibibazo sosiyete ihura nabyo.
Ati “Izi ni gahunda z’ishoramari zakozwe n’impuguke ziturutse muri FAO na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi batubwira ko ushobora kubona inyungu ya 29% yiyongera kuyo wavanaga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’umusaruro.”
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Jean Claude Shirimpumu ahamya ko umushinga Hand-in-Hand initiative ari igisubizo ku bibazo byugarije abaturage kuko wibanda cyane mu turere dufite igipimo cy’ubukene kiri hejuru, bityo ngo bikazafasha no mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara henshi mu gihugu.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW