Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Aberenga miliyoni bazungukira mu ishoramari rya miliyoni 502$ zagenewe ubuhinzi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwanda: Aberenga miliyoni bazungukira mu ishoramari rya miliyoni 502$ zagenewe ubuhinzi

INZIRA EDITOR
Yanditswe 26/04/2024
Share
SHARE

Ishoramari rya miliyoni 502 z’amadolari ryateganyirijwe ubuhinzi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa (FAO), ryitezweho gufasha benshi gusezera ubukene n’imibereho mibi.

Iyi gahunda igamije guha mahirwe abikorera bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi barenga miliyoni, aho bazongererwa ubushobozi burimo n’amafaranga ndetse bakazagerwaho n’iri shoramari rya miliyoni 501.8$ arenga miliyari 600Frw.

Uyu mushinga ukazibanda cyane ku bikorwa by’ingenzi bitatu harimo ubuhinzi bw’icyayi, ubworozi bw’ingurube n’inkoko n’ubuhinzi bw’ibirayi.

Ibi bikazagerwaho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’umuryango FAO biciye mu mushinga wiswe HiH (Hand-in-Hand).

Ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi buzashorwamo miliyoni  299 $, aho buzakorerwa  kuri   hegitari 17,000 z’ubutaka  buherereye mu turere tune. Abahinzi b’icyayi 85,000 akaba aribo bazungukira muri uyu mushinga.

Ni mugihe, miliyoni 179 z’amadolari azashorwa  mu turere dutanu ari two Ngororero,Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango. Aha bakazibanda mu bikorwa by’ubworozi bw’inkoko n’ingurube cyane cyane hakazubakwa uruganda rukora ibirirwa  by’inkoko n’ ingurube.

Naho, miliyoni 23.8 z’Amadolari  yo azashorwa   mu buhinzi bw’ibirayi   mu  turere twa  Ngororero, Nyamagabe  na Nyaruguru. Hakazibandwa cyane mu kongerera agaciro umusaruro w’ibirayi.

Uyu mushinga Hand-in-Hand uterwa inkunga na FAO watangijwe mu 2029, aho wibanda cyane mu gukorera mu turere dufite ubukene n’inzara biri hejuru

Ku wa 23 Mata 2022, Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku mushinga Hand-in-Hand, Coumba Dieng Sow, Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga ugamije gushaka uburyo bwo gukura abantu mu bukene, guhanga imirimo, gukemura ikibazo cy’imirire mibi binyuze mu buhinzi bugezweho, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yavuze ko guteza imbere gahunda kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi  bitanga amahirwe akomeye ku bikorera mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bibongerera ubushobozi bwo gukemura ibibazo sosiyete ihura nabyo.

Ati “Izi ni gahunda z’ishoramari zakozwe n’impuguke ziturutse muri FAO na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi batubwira ko ushobora kubona inyungu ya 29% yiyongera kuyo wavanaga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’umusaruro.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi  b’ingurube mu Rwanda, Jean Claude Shirimpumu ahamya ko umushinga Hand-in-Hand initiative ari igisubizo ku bibazo byugarije abaturage kuko wibanda cyane mu turere dufite igipimo cy’ubukene kiri hejuru, bityo ngo bikazafasha no mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara henshi mu gihugu.

MINAGRI na FAO bafatanyije arenga miliyari 600Frw azashorwa mu buhinzi

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 26/04/2024 26/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?