Mu gihe kawa y’u Rwanda ikomeje kuba mu bihingwa by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amadovize, isoko ryayo rikomeje kugaragaramo akajagari gashingiye ku ihindagurika ry’ibiciro n’ihangana rikomeye hagati y’abayitunganya, ibikomeje guteza ibihombo bamwe mu baguzi bahanikishwa ibiciro.
Muri rusange, abakora ubucuruzi bwa kawa bagaragaza ko ugereranije n’umwaka wa 2025, uyu mwaka wa 2026 utoroshye na gato, by’umwihariko ku bakusanya umusaruro n’abawutunganya mbere yo kuwugeza ku isoko mpuzamahanga.
Bavuga ko bafite imbogamizi z’ihangana rikomeye hagati y’inganda zitunganya kawa, rishingiye ku bwinshi bwazo ugereranyije n’umusaruro uri ku isoko ibituma bamwe muri bo bajya kugura umusaruro ku bahinzi bakazamura igiciro cyashyizweho na NAEB kugirango begukane umusaruro w’abahinzi.
Umucungamutungo muri Cooperative Abahuzamugambi ba Kawa Maraba mu karere ka Huye, BIZIYAREMYE Theophile arasobanura iri hangana ku isoko rya Kawa.
Ati “Icya mbere hari igihe haba hari inganda ziruta ubwinshi bw’umusaruro wa Kawa ihaboneka. Ibyo bituma rero abanyenganda, kugira ngo buri wese agire izo abona, birwanaho bashyira igiciro hejuru.”
“Impamvu ya kabiri, ntabwo twese tuba dufite amasoko amwe. Umusaruro ushobora kuba ari muke, hari umuntu ufite isoko ry’amadolari 10 ku kilo. Noneho hakaba hari n’abandi twabuze n’amadolari 7 ku kilo. ugasanga kawa zinganya ubwiza, ariko umwe agurisha ku giciro kiruta icy’undi.”
Ibi ngo bituma uwagize amahirwe yo kubona isoko ryiza, agaruka mu bahinzi akazamura ibiciro uko abyifuza, agamije kubona inyungu nyinshi, ibikomeza guha umurindi ihangana ku isoko.
Agira ati “Nabatabonye isoko umuntu aba atekereza ati uyu munsi nta soko ndabona ariko ejo nzaribona, kubera ko ariko kazi dukora nta kandi dufite. Uba usigaje guhitamo ibintu bibiri, ko bazamuye igiciro ndabireka ikawa nzihorere cyangwa nange ndakizamura n’ubwo njye nta soko mfite nzasigare ndwana no gushaka isoko.”
Umucungamutungo wa Twongerekawa Coko Cooperative agaragaza ko ibiciro byashyizweho n’ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB byamaze guta agaciro kuko ababyubahiriza ari mbarwa.
Ati “NAEB, niba yaratangaje igiciro cya 750 frw, mu duce twinshi ikawa igeze ku 1100 frw, bivuze ngo n’ubundi bihita bituma kawa tugiye gucuruza ku isoko mpuzamahanga, bamwe tuza kubigenderamo.”
Abakora muri uru rwego bashimangira ko kuba umuntu wari ukomeye mu bucuruzi bw’ikawa yahita asubira inyuma mu gihe gito bitakiri igitangaza, kuko isoko rifite ihungabana rikomeye.
Banongeraho ko hakenewe ingamba zihamye zo kugenzura isoko no kuringaniza ibiciro, kugira ngo hirindwe igihombo gikomeje gituma bamwe bava mu bucuruzi bwa kawa.
Ibi bibaye, nyuma y’uko ikigo gishinzwe guteza imbere iyohorezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, ku wa 13 Mutarama 2026, ishyizeho igiciro fatizo cya 750 frw ku kilo cya kawa yeze neza ndetse na 200 frw ku kilo cy’ikawa yarerembye.
Nubwo iki giciro cyashyizweho nk’ifatizo, isoko ryo hasi rikomeje kukirengaho nkana, mu bice byinshi, bitewe n’ihangana riri hagati y’abayigura.
Ariko nubwo hakiri izi mbogamizi, ikawa y’u Rwanda ikomeje kugira izina rikomeye ku isoko mpuzamahanga, bitewe n’ubwiza bwayo buturuka ku butaka bwiza n’ikirere cyiza ihingwaho, cyane cyane mu misozi miremire.
NAEB igaragaza ko ifite gahunda yo gukomeza gushora imari mu buhinzi bwa kawa, harimo kongera ubuso buhingwaho ikageza kuri hegitari 10,000 no gutanga ingemwe zigera kuri miliyoni 10 buri mwaka, hagamijwe kugabanya icyuho kiri hagati y’umusaruro n’inganda zikeneye.
Kugeza ubu ku isoko mpuzamahanga igiciro cya kawa kiri kuri 6.5$ mugihe umwaka ushize cyari kuri 8.5 $.
Mu Rwanda umwaka ushize kawa y’igitumbwe yagurwaga hejuru ya 1000 Frwn ku kilo, mu gihe ku isoko mpuzamahanga yagurishwaga kuri 8.5%. Muri uyu mwaka wa 2026 iki giciro niko kiri hejuru ya 1000 Frw ku muhinzi mu gihe ku isoko mpuzamahanga ikilo kiri kuri 6.5$. Imwe mu mpamvu igaragazwa n’abakusanya kawa bavuga ko bari gukorera mu bihombo kuko ayo baguze kawa bo bagurisha ari munsi yayo.









INZIRA.RW
