Mu nama y’iminsi ibiri yiga ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka iteraniye i Kigali, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yagagaje ko ari ingirakamaro cyane gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ku wa 28 Gicurasi 2024, nibwo iyi nama yatangiye ku bufatanye na leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda( EU) hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (IUCN) ndetse n’ikigo gikora ubushakashatsi ku biti bivangwa n’imyaka na Kaminuza y’u Rwanda.
Aba bafatanyabikorwa bose ibiganiro byabo biri kwibanda ku kureba hamwe iby’ibanze byagaragajwe n’ubushakashatsi, no kugaragaza uburyo ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka bushobora gukorwa mu gihugu hose n’umusaruro byatanga nta na kimwe kibangamiye ikindi.
Mu zindi nsanganyamatsiko bari kurebaho harimo izibanda ku ruhererekane rw’ibinyabuzima, amahirwe yo kubyaza ingufu zitangwa na biogaz ndetse no guhuza ubuhinzi n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kandi hashyirwaho politike izifashishwa mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego bihaye.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari intwaro y’ingenzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Igihugu cyacu gifite ubutaka butandukanye n’imigenzo y’ubuhinzi inyuranye,kiri ku ruhembe rw’imbere mu guhangana n’ingorane mpuzamahanga zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe no guharanira kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye.”
Dr. Mujawamariya yemeza ko gukomeza gutera ibiti bivanze n’imyaka bigira uruhare runini mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima .
Ati “uko turushaho kuzuza ubutaka bwacu uruvangitirane rw’ibihingwa n’ibiti bivangwa n’imyaka , tuzarema ubuturo buhoraho bw’ibihingwa n’amoko atandukanye y’inyamaswa . gukora ubuhinzi bwifashisha ibiti bivangwa n’imyaka ni urugero rwiza rw’icyizere , rutanga ibisubizo bifatika bihuza ibyo abaturage bakeneye n’iterambere.”
Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Bellen Calvo Uyarra yavuze ko icyo leta y’u Rwanda yiyemeje cyo kuvanga ibiti n’imyaka bijyanye n’icyerekezo cy’Isi yose mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Ukwiyemeza kwa guverinoma y’u Rwanda mu gusazura amashyamba binyuze no mu kuvanga ibiti n’imyaka ni uko gushimirwa kandi bigaragaza gahunda nziza igamije guteza imbere ubuhinzi no kuvugurura uruherekane rw’ibiribwa.”
Abateraniye muri iyi nama bose bahuriza hamwe mu gushigikira gahunda y’ubuhinzi buvanze n’imyaka nk’uburyo bwiza bwo gufasha bwafasha leta y’u Rwanda gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW