Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Gutera ibiti bivangwa n’imyaka byagaragajwe nk’igisubizo cyo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwanda: Gutera ibiti bivangwa n’imyaka byagaragajwe nk’igisubizo cyo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 29/05/2024
Share
SHARE

Mu nama  y’iminsi ibiri  yiga ku gutera ibiti  bivangwa n’imyaka  iteraniye i Kigali,  Minisitiri  w’Ibidukikije  Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc  yagagaje ko  ari ingirakamaro cyane  gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ku wa 28 Gicurasi 2024, nibwo iyi nama yatangiye ku bufatanye na leta y’u Rwanda  n’Umuryango  w’Ubumwe bw’u Burayi  mu Rwanda( EU) hamwe  n’Umuryango Mpuzamahanga  wita ku  kubungabunga  urusobe rw’ibinyabuzima  (IUCN)  ndetse n’ikigo gikora ubushakashatsi  ku biti  bivangwa n’imyaka na Kaminuza y’u Rwanda.

Aba bafatanyabikorwa bose  ibiganiro byabo  biri kwibanda  ku kureba  hamwe iby’ibanze  byagaragajwe n’ubushakashatsi, no kugaragaza uburyo ubuhinzi  bw’ibiti  bivangwa n’imyaka  bushobora gukorwa mu gihugu hose n’umusaruro byatanga nta na kimwe kibangamiye ikindi.

Mu zindi nsanganyamatsiko bari kurebaho harimo  izibanda   ku ruhererekane rw’ibinyabuzima, amahirwe yo kubyaza  ingufu zitangwa  na biogaz ndetse no guhuza ubuhinzi n’iterambere ry’ubukungu  n’imibereho myiza y’abaturage kandi hashyirwaho politike  izifashishwa mu  gukurikirana ishyirwa mu bikorwa    ry’intego bihaye.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya   Jeanne   d’Arc   yavuze ko  gutera ibiti bivangwa n’imyaka   ari intwaro y’ingenzi mu  guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Igihugu cyacu  gifite ubutaka  butandukanye  n’imigenzo y’ubuhinzi  inyuranye,kiri ku ruhembe rw’imbere  mu guhangana  n’ingorane mpuzamahanga  zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe  no guharanira kubungabunga ibidukikije  mu buryo burambye.”

Dr. Mujawamariya  yemeza ko   gukomeza gutera ibiti bivanze n’imyaka  bigira uruhare runini mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima .

Ati  “uko turushaho  kuzuza ubutaka bwacu uruvangitirane rw’ibihingwa n’ibiti  bivangwa n’imyaka , tuzarema ubuturo  buhoraho  bw’ibihingwa  n’amoko atandukanye y’inyamaswa . gukora   ubuhinzi bwifashisha  ibiti   bivangwa n’imyaka  ni urugero rwiza  rw’icyizere ,  rutanga ibisubizo bifatika bihuza  ibyo abaturage bakeneye n’iterambere.”

Ambasaderi  w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda,  Bellen Calvo Uyarra yavuze ko icyo leta y’u Rwanda yiyemeje cyo kuvanga ibiti n’imyaka  bijyanye n’icyerekezo cy’Isi  yose  mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Ukwiyemeza kwa guverinoma  y’u Rwanda  mu gusazura amashyamba  binyuze no mu  kuvanga ibiti n’imyaka  ni uko gushimirwa  kandi bigaragaza gahunda nziza igamije  guteza imbere ubuhinzi  no kuvugurura uruherekane  rw’ibiribwa.”

Abateraniye muri iyi nama bose bahuriza  hamwe mu gushigikira gahunda y’ubuhinzi buvanze n’imyaka  nk’uburyo bwiza  bwo gufasha bwafasha leta  y’u Rwanda  gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ibiti bivangwa n’imyaka byagaragajwe n’igisubizo ku mihindagurikire y’ibihe

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 29/05/2024 29/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?