Ibiciro ku masoko mu mijyi mu Rwanda byiyongereyeho 6,8% ugereranyije na 5% byari byazamutseho mu kwezi kwari kwabanje.
Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyatangaje ko mu Ukuboza 2024 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 6.8% ugereranyijwe n’ukwezi nk’uko k’umwaka wa 2023.
Mu Ukuboza 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17,9%.
Ugereranyije Ukuboza 2024 na Ukuboza 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Ukuboza na Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,7%.
Mu Ukuboza 2024, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,8%.
Ugereranyije Ukuboza na Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 1,6%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,4%.
INZIRA.RW