Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Imurikagurisha Mpuzamahanga Expo 2024 ritegerejwemo ibihugu 20
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubucuruziubukungu

Rwanda: Imurikagurisha Mpuzamahanga Expo 2024 ritegerejwemo ibihugu 20

INZIRA EDITOR
Yanditswe 24/07/2024
Share
SHARE

Mu gihe habura amasaha make ngo imurikagurisha mpuzamahanga “Expo 2024” ritangire, ryitezweho udushya n’umwihariko uturutse mu bihugu 20, aho rizitabirwa n’abamurika barenga 450.

Ni imurikagurisha mpuzamahanga rizabera mu Rwanda ahitwa Gikondo Expo Ground, aho byitezwe ko rizitabirwa n’abamurika ibicuruzwa barenga 450 baturutse mu bihugu bigera kuri 20 byo ku migabane itandukanye y’Isi.

Expo 2024 ikaba itegurwa ku bufatanye n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF na Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM), aho iry’uyu mwaka rizatangira tariki ya 25 Nyakanga 2024 kugeza ku wa 15 Kanama 2024.

Biteganijwe ko iri murikagurisha mpuzamahanga rizitabirwa n’abashyitsi bari hagati y’ibihumbi 10 na 15, ndetse mu mpera z’icyumweru bakazajya bagera ku bantu ibihumbi 25.000 kugeza ku bihumbi 45.

Ibihugu 11 byo muri Africa bizitabira imurikagurisha ni Benin, Kenya, Uganda, Gana, Niger, Senegali, Tanzaniya, Mozambike, Togo, Misiri na Nijeriya.  Byose bikaba byaremeje ko bizitabira expo 2024 izatangira ku wa 25 Nyakanga 2024.

Ku mugabane wa Asiya hari u Bushimwa, u Buhinde, Pakistani, Korea y’Epfo, Singapuru na Siriya ndetse n’igihugu kimwe cya Turukia kizaturuka ku mugabane w’Iburayi.

Amarembo ya Expo azafungura abashyitsi n’abamurika kuva 9h00 za mu gitondo- 10h00 z’umugoroba mu minsi isanzwe y’icyumweru naho muri weekend ifungwe saa sita z’ijoro.

Umuvuguzi wa PSF, Hunde Walter yavuze ko imurikagurisha ribumbatiye ibintu bibiri aribyo kugaragaza ibyo dukora no kuba imbarutso nziza yo kubigeza ku isoko.

Yakomeje agira ati “Hateguwe imurikagurisha nk’uko bisazwe ariko noneho hashyirwaho icyumba cyihariye cya bashaka kuganira   kitarimo urusaku, mu gihe umwe wo mu gihugu runaka yashimye ibyo undi wo mu kindi gihugu akora bashaka kungurana ibitekerezo mu mikoranire bari ahantu hatuje nta rusaku “.

Hunde yongeye gukomoza ku kijyanye n’urusaku rubangamira benshi avuga ko hari ingamba nshya ziteganyijwe zafashwe zirimo kuba harateguwe ahantu hamwe ho kwamamariza ibikorwa, bitandukanye na mbere aho buri wese yabaga ari kwamamaza ibikorwa bye aho ari ugasanga urusaku ni rwinshi.

Hashize imyaka isaga 20 imurikagurisha ribera i Gikondo rikaba, rifite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhuza abakora ibintu bisa bakungurana igitekerezo, na none abacuruzi n’abanyenganda bakaba bahigira ibyo bashora guhindura kugirango ibyo bakora birusheho kwamamara no kuba byiza.

Expo 2024 itegerejwemo ibihugu 20

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

2 Comments
  • Muhumuza david says:
    24/07/2024 at 21:13

    Iyi nkuru ni nziza katurebe uko tuzitabira
    Tubashimiye amakuru mutugezaho meza kd ku gihe

    Reply
  • Olivier Twagirayezu says:
    24/07/2024 at 21:18

    Iyi nkuru ni nziza cyane twese tuzitabire 20th exhibition @Gikondo muri ino summer

    Reply

Leave a Reply to Olivier Twagirayezu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?