Muri Werurwe 2025 ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byarazamutseho 6.5% bivuye kuri 6.3% byariho muri Gashyantare uyu mwaka.
Nk’uko bikubiye muri raporo nshya y’ibiciro ku mashoko yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025.
Ugereranyije n’uko ibiciro ku masoko byari byifashe muri Werurwe, 2024, ibiciro byo muri uko kwezi mu mwaka wa 2025 byazamutseho 6,5% nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR.
Iyi raporo igaragaza ko izamuka ry’ibi biciro ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,1%.
Ugereranyije na Werurwe 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu muri Werurwe 2025 byiyongereyeho 5,8%.
Ibiciro byo muri Gashyantare, 2025 nabyo byariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko k’umwaka wa 2024 byiyongereyeho 1,3% bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%. Ku biciro byo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho cyane mu gupima no gutangaza uko ibiciro byifashe muri rusange.
Mu cyaro, ibiciro byiyongereyeho 3,9% muri Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe 2024, aho byatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 2,3% n’iry’ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye n’itabi ryageze kuri 6,5%.
Ku rundi ruhande, iyo ugereranyije ibiciro byo muri Gashyantare 2025, n’ibiciro byo muri Werurwe 2025 usanga harabayeho ubwiyongere bwa 2,2%.
Iyi raporo ya NISR yerekana ko ibiciro mu Rwanda hose byiyongereho 4,9% muri Werurwe 2025, ugereranyije na Werurwe ya 2024. Mu gihe muri Gashyantare, 2025, byari byiyongereyeho 3,8%.


INZIRA.RW