Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Miliyari 2.5 Frw z’ingengo y’imari zakoreshejwe nabi mu mwaka umwe
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwanda: Miliyari 2.5 Frw z’ingengo y’imari zakoreshejwe nabi mu mwaka umwe

INZIRA EDITOR
Yanditswe 24/04/2024
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, OAG rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 miliyari zisaga 2.5 Frw zakoreshejwe nabi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Mata 2024, ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagezaga ku nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikubiye muri raporo y’uru rwego ku bugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta mu mwaka wa 2022-2023.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2023, miliyari zisaga 2.5 Frw zakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yavuze ko aya mafaranga ya leta yakoreshejwe bitari ngombwa, andi akoreshwa mu buryo budakurikije amategeko.

Umugenzuzi Mukuru, Alexis Kamuhire yanagaragaje ko muri izi miliyari 2.5 Frw yacunzwe nabi kubera ko harimo amafaranga yanyerejwe n’andi yakoreshejwe nabi bitewe n’isesagura ry’umutungo rusange.

Mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2023, umugenzuzi mukuru yagaragaje ko miliyari 2.5 Frw zakoreshejwe nabi na bimwe mu bigo bya leta, bigaragara ko amafaranga yakoreshejwe nabi yagabanutse kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje ayakoreshejwe nabi yari miliyari 6.4 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 24/04/2024 24/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?