Inzego zifite mu nshingano ikigega cy’igihugu cy’ibiribwa cy’ingoboka zagaragaje ko muri iki kigega cyigoboka abanyarwanda mu gihe cy’inzara harimo ibiribwa bidahagije kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Ibi byagarutsweho ubwo, Komisisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, PAC yakiraga Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye byagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Ni ibibazo ahanini bishingiye ku mitangire y’amasoko atanoze ndetse no kuba mu kigega cy’igihugu cy’ibiribwa cy’ingoboka harimo ibiribwa bike biri munsi ya 30% by’ibiribwa byose byakabaye birimo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier yasobanuriye PAC ko kuba ibiribwa biri muri iki kigega biri munsi 30% by’ibiribwa byakabaye bihunitswe muri iki kigega.
Yavuze ko icyorezo cya Covid 19 cyakomye mu nkokora ububiko bw’iki kigega cy’ibiribwa cy’ingoka, gusa ngo hari ingamba zo kongera ingano y’ibiribwa bibikwa muri iki kigega.
Komisisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC yasabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gukosora amakosa yagaragaye cyane ashingiye ku mitangire y’amasoko.
By’umwihariko hakihutishwa gahunda yo kongera gushaka ibiribwa bihunikwa muri iki kigega, cyane ko aribyo bigoboka abanyarwanda mu bihe bidasanzwe.
Gusa mu gihe cya Covid-19, ubwo abanyarwanda hafi ya bose batashoboraga gukora abantu bahuye n’ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa kuko batemererwaga kuva mu ngo (Lockdown), aha niho bimwe mu biribwa byari bihunitse muri iki kigega byagobotse bamwe.
INZIRA.RW