Imibare mishya y’ Urwego rw’Igihugu rw’ Iterambere, RDB Yagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo rwinjirije igihugu asaga miliyoni 620 z’amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2023 avuye kuri miliyoni 445 z’amadolari mu 2022.
Inkomoko yo kwiyongera kw’amadevize akomoka kuri bamukerarugendo yaturutse ku bwiyongere bw’abanyamahanga binjiye mu gihugu barenga miliyoni 1.4 mu mwaka wa 2023.
Abasura Pariki y’igihugu y’ibirunga bariyongereye ku gipimo cya 38%, mu gihe abasura Pariki y’igihugu y’Akagera biyongereye ku gipimo cya 24%, naho abasura Pariki ya Nyungwe bazamutseho 10% .
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ruvuga ko amafaranga izi Pariki zinjiza agira uruhare mu mishinga y’iterambere ry’abaturage nk’ibikorwaremezo n’indi mishinga itandukanye.
RDB ivuga ko miliyoni 2 Frw zashowe mu mishinga 54 y’ubuhinzi, ibikorwaremezo 43 ndetse n’imishinga 8 yagenewe gushyigikira ibikorwaremezo byegereye abaturiye izi Pariki harimo santere z’ubucuruzi, amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi. Ndetse hiyongeyeho imishinga 6 yagenewe abikorera baturiye izi Pariki.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, avuga ko kuboneka ku musaruro byatewe n’ingamba zafashwe zo kugira ngo u Rwanda rube igihugu nyaburanga cyihariye ku rwego rwo hejuru mu guteza imbere ubukerarugendo no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibidukikje.
Rugwizangoga Michaella avuga kandi ko mu mwaka 20 ishize u Rwanda rwakomeje kwitabira imurikagurisha rishingiye ku bukerarugendo ku Isi, ndetse no gukurura ba mukerarugendo hifashishijwe ibikorwaremezo.
Singita, One and only, Radisson na Marriott ni zimwe muri hoteli zigenzweho zifashishwa mu gukurura ba mukerarugendo ndetse zamamazwa na visit Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere rishingiye ku bukerarugendo.
Urwego rw’ igihugu rw’iterambera ruvuga ko aya mafaranga miliyoni 620 z’amadolari rwinjije mu mwaka wa 2023 biri mu ntego ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1 ) kuva (2017 -2024) ivuga ko ubukerarugendo buzaba bwarinjije asaga miliyoni 800 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 400 z’amadolari mu mwaka wa 2017.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB , Rugwizangonga akomeza avuga ko kugeza ubu ubukerarugendo bugira uruhare 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW