Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda arenga miliyari na miliyoni ijana z’Amadorali (1.1$) mu 2023, avuye kuri miliyoni 374$ mu 2017.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz (RMB) igaragaza ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST-1 habayeho iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko umusaruro wikubye hafi inshuro enye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubugenzuzi bwa Mine mu kigo RMB, Dushimimana Narcise, agaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2023 habayeho izamuka ry’umusaruro w’amabuye y’agaciro aho wikubye kane.
Yagize ati “Iyo urebye aho tuvuye, 2017 twari dufite miliyoni 374 z’Amadorali, uyu mwaka turangije 2023 warangiye turi kuri miliyari imwe na miliyoni ijana zirenga z’amadorali (1.1$). Hari byinshi byakozwe kugirango ayo mafaranga abe agezaho.”
Dushimimana Narcise avuga ko uyu musaruro uturuka mumbaraga zashyizwe mu ruhererekane rw’ibikorwa bikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo ubushakashatsi, ubucukuzi, ubucuruzi no kuyongerera agaciro.
Ibi bikaba bigerwaho ku bufatanye n’abikorera na Leta, aho abakora muri uru rwego boroherezwa gukorera ahantu haborohereza kandi hatekanye.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abacukuzi b’Amabuye y’agaciro mu Rwanda, Butera Frank agaragaza ko urugendo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hari intambwe yagezweho by’umwihariko ku gusezerera ubucukuzi bwa gakondo, ndetse no gushyiraho amashuri abyigisha.
Ati “Muri EDPRS haba iya mbere n’iya kabiri ubucukuzi icyo gihe navuga ko bwari nk’ubucukuzi bwa gakondo, bwarimo abantu badafite ibikoresho bihagije, badafite ubushobozi mu buryo bwa mafaranga, ndetse badafite ubumenyi buhagije.”
Akomeza agira ati “Muri NST1 nibwo haje amashuri yigisha ubucukuzi, nibwo twatangiye kubona abanyeshuri basohoka bize iby’ubucukuzi , bigenda byongera ku bumenyi abantu bari basanzwe bafite mu bucukuzi. Bituma habaho ubushakashatsi butari buhari, noneho ahantu hacukurwa hagenda haboneka , abantu bagenda bongera ubushoramari mu bikoresho bikoreshwa, bava mu bikoresho bya gakondo batangira gukoresha ibikoresho bigezweho.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz kigaragaza ko kuva mu 2017 kugeza 2023 hari amabuye yandi yabonetse harimo Amabengeza n’andi yitwaga ibisigazwa yaje kugira agaciro.
Urugero ni amabuye yitwa lithium yafatwaga nk’ibisigazwa yaje kugira agaciro cyane cyane nyuma ya covid 19, aho haziye imodoka zikoresha umuriro wa mashanyarazi, ubu asiga akoreshwa mu nganda zikora amabatiri y’imodoka, aya amabuye y’agaciro ubu arakenewe cyane ku isoko mpuzamahanga kuko avamo na batiri za telephone na mudasobwa.
RMB ivuga ko ari urugendo rutari rworoshye kugirango bave ku mliyoni 374 z’amadorali mu 2017, bagere kuri miliyari 1.1$ mu mwaka wa 2023.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Wow 😲 inkuru yanditswe ni ntyoza komeza wishyuke mu Rwanda kd nukuri Imana ikwagure iguhe ubuzima bwiza n’amafranga✅mwari w’iwacu