Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Umusaruro w’amabuye y’agaciro wikubye kane ugera kuri miliyari 1.1$ z’amadorali
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwanda: Umusaruro w’amabuye y’agaciro wikubye kane ugera kuri miliyari 1.1$ z’amadorali

INZIRA EDITOR
Yanditswe 04/04/2024
Share
SHARE

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  bwinjirije u Rwanda arenga miliyari na miliyoni ijana z’Amadorali (1.1$)  mu 2023, avuye kuri miliyoni 374$  mu 2017. 

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz (RMB) igaragaza ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST-1 habayeho iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko umusaruro wikubye hafi inshuro enye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubugenzuzi bwa  Mine mu kigo RMB, Dushimimana Narcise, agaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2023 habayeho izamuka ry’umusaruro w’amabuye y’agaciro aho wikubye kane.

Yagize ati “Iyo urebye aho tuvuye, 2017 twari dufite miliyoni 374 z’Amadorali, uyu mwaka turangije 2023 warangiye turi kuri miliyari imwe na miliyoni ijana zirenga z’amadorali (1.1$). Hari byinshi byakozwe kugirango ayo mafaranga abe agezaho.”

Dushimimana Narcise avuga ko uyu musaruro uturuka mumbaraga zashyizwe mu ruhererekane rw’ibikorwa bikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo ubushakashatsi, ubucukuzi, ubucuruzi no kuyongerera agaciro.

Ibi bikaba bigerwaho ku bufatanye n’abikorera na Leta, aho abakora muri uru rwego boroherezwa gukorera ahantu haborohereza kandi hatekanye.

Umuyobozi w’ihuriro  ry’abacukuzi b’Amabuye y’agaciro mu Rwanda, Butera Frank  agaragaza ko  urugendo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hari intambwe yagezweho by’umwihariko ku gusezerera ubucukuzi bwa gakondo, ndetse no gushyiraho amashuri abyigisha.

Ati “Muri EDPRS haba iya mbere n’iya kabiri  ubucukuzi icyo gihe  navuga ko bwari nk’ubucukuzi bwa gakondo,  bwarimo abantu badafite ibikoresho bihagije, badafite ubushobozi mu buryo bwa mafaranga, ndetse badafite ubumenyi buhagije.”

Akomeza agira ati “Muri NST1 nibwo haje amashuri  yigisha ubucukuzi,  nibwo twatangiye kubona  abanyeshuri basohoka bize iby’ubucukuzi , bigenda byongera ku bumenyi abantu bari  basanzwe bafite mu bucukuzi. Bituma habaho ubushakashatsi butari buhari, noneho ahantu hacukurwa hagenda haboneka , abantu bagenda bongera  ubushoramari mu bikoresho  bikoreshwa, bava mu bikoresho bya gakondo  batangira gukoresha ibikoresho bigezweho.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaz kigaragaza ko kuva mu 2017 kugeza 2023 hari  amabuye yandi yabonetse harimo Amabengeza   n’andi  yitwaga ibisigazwa  yaje kugira agaciro.

Urugero ni amabuye yitwa lithium  yafatwaga nk’ibisigazwa yaje kugira agaciro cyane cyane nyuma ya covid 19, aho haziye imodoka zikoresha  umuriro wa mashanyarazi, ubu asiga akoreshwa mu nganda zikora amabatiri y’imodoka, aya amabuye y’agaciro ubu arakenewe cyane ku isoko mpuzamahanga kuko avamo na batiri za telephone na mudasobwa.

RMB ivuga ko ari urugendo rutari rworoshye  kugirango  bave ku mliyoni 374 z’amadorali mu 2017,  bagere kuri  miliyari 1.1$  mu mwaka wa 2023.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro wikubye kane mu myaka irindwi ishize
Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda ugeze kuri miliyari 1.1$ z’Amadorali

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 04/04/2024 04/04/2024
Igitekerezo 1
  • Tuyishime Eric says:
    04/04/2024 at 11:38

    Wow 😲 inkuru yanditswe ni ntyoza komeza wishyuke mu Rwanda kd nukuri Imana ikwagure iguhe ubuzima bwiza n’amafranga✅mwari w’iwacu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?