Agatesi Marie Laetitia Mugabo, ni umunyarwandakazi w’imyaka 53, akaba rwiyemezamirimo washinze Radiyo na Televiziyo Isango Star afatanyije n’umugabo we Mugabo Justin.Ubu ari guhatana mu irushanwa ryiswe Femme d’Expertise de l’Année 2021.
Izina rya Agatesi ryamenyekanye cyane ahanini bitewe n’uruhare agira mu gukangurira abagore kwiteza imbere, binyuze mu biganiro bitandukanye anyuza kuri Radiyo na Televiziyo.
Uruhare rwe mu guteza imbere abagore ntirurangirira mu biganiro gusa, kuko yashinze n’umuryango witwa ‘REGIWO’ (Rescues girls and Womens Transfomartion Center) wita ku bagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye.
Binyuze muri ‘REGIWO’ Agatesi agenera abagore n’abakobwa batandukanye amahugurwa yo kwihangira imirimo, bagahugurwa mu bijyanye n’ubugeni n’ubudozi.
Kugeza ubu mu bo afasha harimo 33 biga kudoda ubu barangije mu cyiciro cya mbere, ndetse nk’uko abisobanura hari n’abagera ku 10 yafashije kubona amafaranga yo gutangira gukora inkweto.
Rwiyemezamirimo Agatesi kandi yarihiye amashuri yisumbuye abakobwa 40 batari bashoboye kurihirwa n’imiryango bakomokamo.
Ni n’umwanditsi w’ibitabo, mu byo yanditse harimo icyitwa “Urugendo rwo kwigirira icyizere.” yerekanamo uburyo umuntu ashobora kwigirira icyizere bikamugeza ku iterambere n’imibereho yifuza.
Arahatanira igihembo Femme d’Expertise de l’Année 2021
Ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeraho ndetse akomeje kwagura ni byo byatumye yitabira iryo rushanwa mpuzamahanga, dore ko n’ubundi abaryitabira ari abagore b’indashyikirwa bakoze ibikorwa bihindura imibereho y’abantu muri sosiyete.
Ritegurwa n’Umuryango wa ba rwiyemezamirimo b’abagore ku Isi, ‘Femme d’Expertise’, kuri iyi nshuro rikaba rihuje abagore baturuka mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun, Canada, u Rwanda n’ibindi.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe, Agatesi yavuze ko yigeze kwitabira amahugurwa atangwa n’umuryango ‘Femme d’Expertise’ ahakura ubumenyi bumufasha kurushaho kunoza ibikorwa bye byo kuzamura bagenzi be.
Ati “Nitabiriye amahugurwa muri Côte d’Ivoire, hiyongeraho ayo nakoze muri Werurwe uyu mwaka hifashishijwe ikoranabuhanga, ibi byose byatyaje imitekerereze yanjye mu gufasha abagore bagenzi banjye.”
Agatesi avuga ko agize amahirwe agatsindira iki gihembo byamufasha kurushaho guteza imbere ibikorwa bye byo kuzamura imibereho y’abandi bagore.
Yakomeje agira ati “Ku giti cyanjye ndamutse ntsinze byantera imbaraga zo gukomeza gukora, kuko iyo umuntu akora akunda gushimwa. Ikindi bariya bagore nabigiyeho ibintu byinshi cyane nko kuba umugore ukomeye, ufite intego no kudacika intege no kwigirira icyizere.
Ubumenyi nzahakura n’ubwo nahakuye nzabusangiza abandi bagore hano mu Rwanda, mbahugure bagere ku rwego ngezeho cyangwa bandenge, ku buryo nta mugore tuzagira uzumva ko adashobora gukora ubucuruzi.”
Biteganyijwe ko uzegukana aya marushanwa mu byo azahembwa harimo no guhabwa amahugurwa ku gufasha bagenzi be gutinyuka gukora ishoramari.
Abitabiriye ayo marushanwa batorwa binyuze ku rukuta rwa facebook rwa ‘Femme d’Expertise”.Ni amatora yatangiye kuwa15 Kamena 2021 akaba ateganyijwe kurangira kuri uyu wa 31 Nyakanga 2021.
https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=186059803482710&id=103258688429489&sfnsn=mo

Arabikwiye, ni impirimbanyi.
Courage