Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi yahembwe n’Umwamikazi Elizabeth II
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi yahembwe n’Umwamikazi Elizabeth II

Inzira
Yanditswe 30/07/2021
Share
SHARE

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yahaye igihembo Rwiyemezamirimo Christelle Kwizera kubera uruhare yagize mu gufasha abaturage kubona amazi meza hafi yabo.

Kwizera ni we washinze umuryango utegamiye kuri Leta ‘Water Access Rwanda’ wagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 100 hirya no hino mu gihugu, ndetse ugaha akazi abasaga 70 biganjemo urubyiruko.

Ni injenyeri mu bijyanye n’amazi, ubuhanga n’ubunararibonye bwe bukaba bwaratumye agira uruhare no mu yindi mishinga yo kugeza amazi ku mugabane w’Afurika, nk’uwitwa ‘Water4′ w’abanyamerika.

Yatangiye ‘Water Access Rwanda’ mu mwaka wa 2014, ubwo yari afite imyaka 20 gusa, ariko uko imyaka yagiye ishira yagiye awagura none magingo aya ugeze ku rwego rwo gufasha abarenga ibihumbi 100 kubona amazi meza.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 avuga ko abagore bo ku mugabane w’Afurika batakaza amasaha miliyoni 200 n’imbaraga nyinshi bajya gushaka amazi meza kure, ibyo bikabadindiza mu rindi terambere kuko amazi yakabaye ari hafi yabo, ku buryo uwo mwanya bakoresha bayashaka bawubyaza umusaruro mu bizamura iterambere n’ubukungu bwabo.

Ashimangira ko umuryango we ufite intumbero yo kugeza amazi ku bantu benshi bashoboka, ati “Turifuza ahazaza, aho kugera ku mazi meza bizaba ari uburenganzira bwa muntu kandi bukagezwa kuri bose, [tuzabigeraho] binyuze mu kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo bizatuma tugeza amazi kuri bose.”

Ku rundi ruhande, Kwizera yatangaje ko anejejwe n’iki gihembo kizwi nka ‘Point of Light’ yahawe, avuga ko kigiye kurushaho kumutera imbaraga zo kwagura umushinga we, kuko ibihe by’ibyorezo isi igenda igeramo nk’icyo turimo ubu, bisaba ko abaturage baba bafite amazi meza hafi yabo kandi ahagije.

Yagize ati “Ntewe ishema cyane no guhabwa iki gihembo. Kuva mu mwaka ushize, gukomeza gukora ibikorwa byacu byaragoranye ariko [dukomeza kubikora] kuko byari ingenzi. Isi ihanganye n’ikibazo cy’isuku nke kandi mu bice by’icyaro, ibikorwa nko gukaraba intoki ndetse no guhana intera ntabwo bishoboka mu gihe abaturage badafite amazi meza.”

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimiye cyane Kwizera ku ruhare akomeje kugira mu gukemura ikibazo cy’amazi ndetse no gufasha bagenzi be kuva mu bushomeri.

Point of Light Kwizera yahawe cyari gitanzwe ku nshuro ya 189, kuko cyatangiye gutangwa mu 2018 nyuma y’inama ya Commonwealth iherutse kubera mu Bwongereza.

Ni igihembo gitangwa buri cyumweru, kigahabwa urubyiruko n’abandi bantu bo mu bihugu 54 biri muri Commonwealth, bafite imishinga n’ibindi bikorwa by’iterambere bizana impinduka mu buzima bw’abaturage.

Kwizera yiyemeje gukemura ikibazo cy’amazi mu baturage, ubu amaze kuyageza ku basaga ibihumbi 100
2 Comments
  • Cyiza says:
    30/07/2021 at 23:09

    Ni uwo gushimwa!

    Reply
  • KmtckSycle says:
    26/12/2023 at 08:09

    purchase cialis in montreal

    Reply

Leave a Reply to KmtckSycle Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?