Abagenzi bakoresha moto mu Mujyi wa Kigali ubu bashobora kwishyura amafaranga y’urugendo bakoresheje Airtel Money.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Ikigo Airtel Money gitanga serivisi z’imari zishamikiye kuri serivisi za Airtel, cyinjiye mu bufatanye n’ikigo cyazanye ikoranabuhanga ryo kwishyura ingendo za moto hakoreshejwe mubazi, Yegomoto.
Ubufatanye bwa Airtel Money na Yegomoto ni uburyo bwo kugira ngo umugenzi wese ugenze na moto wifuza kwishyura akoresheje Airtel Moneye azajye abikora biciye muri mubazi.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Gaga Jean Claude, yavuze ko ibyiza by’ubu bufatanye ari uko bihaye umumotari ubundi buryo bwo kugira ngo abagenzi bose yaba abakoresha Airtel Money cyangwa izindi serivisi babashe kwishyura byose biciye kuri mubazi.
Ati “Hari uburyo busanzwe bwo kwishyura kuri mubazi, icyo twakoze ni uko twongeyeho Airtel Money, nk’ubundi buryo bwo kwishyura. Ni uburyo bwihuse, butekanye kandi buhendutse”.
Airtel Money isanzwe ikorana n’abamotari mu buryo bwo kwamamaza n’indi mikoranire ariko hiyongereyemo Yegomoto kugira ngo n’ubushobozi bwo kwishyura ingendo bujye mu bufatanye hagati y’impande zombi.
Gaga yavuze ko imikoranire ya Airtel Money n’abamotari yari ishingiye ku masezerano yari hagati yayo n’inzego zabayoboraga, ariko ubu imikorere yahindutse aho umumotari azajya akorana na yo mu buryo butaziguye.
Iyi mikoranire mishya yahereye mu gutanga imyambaro mishya y’abamotari no guhindura amabara ya casque, aho abamotari bakoranye na Airtel Money mu buryo butaziguye.
Gaga avuga ko nyuma ya CHOGM hagiye gukurikiraho kureba izindi serivisi abamotari babonamo inyungu binyuze mu mikoranire nk’ubwishingizi, kunywa lisansi, ubwiteganyirize n’izindi.
Ati “Uko tubashishikariza gukoresha iri koranabuhanga, nabo babibonemo inyungu binyuze mu buryo tuzabikorana n’abandi bafatanyabikorwa, kugira umumotari yisange abifitemo inyungu ku giti cye n’abandi bamuri hafi kurusha kubicisha mu nzego zari zisanzwe”.
Umumotari witwa Misago Marc ukorera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ubu bufatanye burimo inyungu nyinshi yaba ku mugenzi n’umumotari kuko bizabafasha kuzigama igihe.
Ati “Gukoresha Airtel Money ni inyungu zanjye n’iz’umukiriya nzaba ntwaye kuko kwishyurana bizihuta bitume ntawe ukererwa”.
Yongeyeho ko hari abamotari batari inyangamugayo usanga hari abagenzi babaha amafaranga bakagenda nk’abagiye kuyavunjisha bagaherayo, gukoresha Airtel Money bikazakemura iki kibazo.
Abamotari bagaragaje ko hari bagenzi babo badafite mubazi barimo kugonganisha abamotari na polisi ndetse bagashishikariza abagenzi kudakoresha mubazi bavuga ko zibahenda.
Umuyobozi ufite ibijyanye n’ubufatanye muri Yegomoto, Aline Uwamahoro, yijeje abamotari ko abatarabona mubazi batarenga 4000 bimenyekanishije muri Yegomoto, bazaba bazibonye vuba.



