Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangiye kugerageza akamenyetso ka ‘Dislike’ kifashishwa n’abashaka kugaragaza ko batishimiye ubutumwa umuntu runaka yashyizeho.
Aka kamenyetso katangiye kugeragezwa ni igisubizo cy’abantu benshi bakomeje guhata ibibazo Twitter bayibaza impamvu yashyizeho akamenyetso ‘like’ k’abifuza kugaragaza ko bakunze ubutumwa runaka umuntu ashyizeho, ikirengagiza abashaka kugaragaza ko batabwishimiye.
Abenshi babifashe nk’ikimenyetso cyo kunigana ijambo abakiliya, ariko kuri iyi nshuro intambwe ubuyobozi bwa Twitter bwateye iragaragaza ko bashaka kumva ubusabe bw’abifuza ‘Dislike’.
Twitter yatangaje ko kuri ubu bamwe mu bakoresha iOS bashobora gutangira kubona ayo mahitamo abiri, yo gukunda cyangwa kwanga ubutumwa runaka bushyizweho n’umwe mu bayikoresha.
Kuwa gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 nibwo bamwe mu bakoresha Twitter batangiye kwakira ubutumwa bubabwira ko noneho ubu bafite amahitamo yo kugaragaza ko bakunze cyangwa banze ubutumwa runaka bwo kuri Twitter.
Konti isanzwe yifashishwa na Twitter mu gutanga ubufasha tekiniki yatanze ibisobanuro birambuye ko ababona ubwo butumwa ari abakoresha iOS gusa, kuko ari bo igerageza ryahereyeho.
Twitter ivuga ko impamvu y’aka kamenyetso gashya barimo kugerageza ari ukugira ngo batange amahitamo benshi ku bimenyetso umuntu ashobora gukoresha agaragaza ibyiyumviro bye ku butumwa runaka.
Mu Ugushyingo 2020 umukozi wa Twitter ushinzwe ibikorwa Keyvon Beykapour yari yijeje ko aka kamenyetso ka ‘Dislike’ bari barimo kukigaho ngo barebe niba kakongerwamo.