Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Twitter yatangiye kugerageza akamenyetso ‘Dislike’
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Twitter yatangiye kugerageza akamenyetso ‘Dislike’

Inzira
Yanditswe 22/07/2021
Share
SHARE

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangiye kugerageza akamenyetso ka ‘Dislike’ kifashishwa n’abashaka kugaragaza ko batishimiye ubutumwa umuntu runaka yashyizeho.

Aka kamenyetso katangiye kugeragezwa ni igisubizo cy’abantu benshi bakomeje guhata ibibazo Twitter bayibaza impamvu yashyizeho akamenyetso ‘like’ k’abifuza kugaragaza ko bakunze ubutumwa runaka umuntu ashyizeho, ikirengagiza abashaka kugaragaza ko batabwishimiye.

Abenshi babifashe nk’ikimenyetso cyo kunigana ijambo abakiliya, ariko kuri iyi nshuro intambwe ubuyobozi bwa Twitter bwateye iragaragaza ko bashaka kumva ubusabe bw’abifuza ‘Dislike’.

Twitter yatangaje ko kuri ubu bamwe mu bakoresha iOS bashobora gutangira kubona ayo mahitamo abiri, yo gukunda cyangwa kwanga ubutumwa runaka bushyizweho n’umwe mu bayikoresha.

Kuwa gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 nibwo bamwe mu bakoresha Twitter batangiye kwakira ubutumwa bubabwira ko noneho ubu bafite amahitamo yo kugaragaza ko bakunze cyangwa banze ubutumwa runaka bwo kuri Twitter.

Konti isanzwe yifashishwa na Twitter mu gutanga ubufasha tekiniki yatanze ibisobanuro birambuye ko ababona ubwo butumwa ari abakoresha iOS gusa, kuko ari bo igerageza ryahereyeho.

Twitter ivuga ko impamvu y’aka kamenyetso gashya barimo kugerageza ari ukugira ngo batange amahitamo benshi ku bimenyetso umuntu ashobora gukoresha agaragaza ibyiyumviro bye ku butumwa runaka.

Mu Ugushyingo 2020 umukozi wa Twitter ushinzwe ibikorwa Keyvon Beykapour  yari yijeje ko aka kamenyetso ka ‘Dislike’ bari barimo kukigaho ngo barebe niba kakongerwamo.

Inzira 24/07/2021 22/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?