Ibihugu by’u Rwanda na Guinée byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye cyane cyane ubuhinzi n’ubworozi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, kuri uyu wa 3 Kamena 2024 aho yashyiriweho umukono kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse ku ruhande rw’u Rwanda na mugenzi we wa Guinée, Hon. Felix LAMAH.
Muri Mata umwaka ushize ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinée, abakuru b’ibihugu byombi bahagarariya isinywa ry’amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’iby’ikoranabuhanga.
Guinée iyobowe na Col. Mamadi Doumbouya, ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika cyakunze kugira ibibazo bya politiki, gusa gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka bauxite ikorwamo ibyuma, diyama, zahabu na Uranium.
Kimwe n’u Rwanda, abaturage b’icyo gihugu benshi batunzwe n’ubuhinzi.
INZIRA.RW