Kuva kuwa mbere tariki ya 14 Kamena 2021 kugeza kuwa gatatu tariki 16 Kamena 2021 u Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange y’ umuryango nyafurika utsura ubuziranenge (ARSO), izahuriza hamwe abasaga 300 bahagarariye ibihugu 39 bihuriye muri uwo muryango.
Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, izaba igizwe n’ibice bitatu, harimo inama y’urwego nyobozi rw’uyu muryango nyafurika utsura ubuziranenge igizwe n’ibihugu 12 n’u Rwanda rurimo.Muri iyo nama, abayitabira barebera hamwe niba hari amabwiriza y’ubuziranenge agomba kwemezwa, ndetse hakarebwa niba hari ibikorwa by’ubuziranenge bigomba gufatirwa ingamba.
Ku munsi wa kabiri w’iyo nama hateganyijwe inteko rusange nyir’izina y’uyu muryango, izitabirwa n’abanyamuryango bose uko ari 39, abafatanyabikorwa n’abanyapolitike mu bihugu bitandukanye.
Ku munsi wa gatatu hateganyijwe igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro amabwiriza nyafurika ahuriweho, arebana n’ibinyabiziga.
Ni amabwiriza amaze iminsi ashyirwaho, harimo n’ayashyizweho mu nama iheruka kubera mu Rwanda muri 2019, muri iyi nama y’inteko rusange akaba azemezwa akanamurikwa ku mugaragaro.
Mu kiganiro yagiranye na Inzira.rw, Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, Kwizera Simeon, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusangira ubumenyi n’amakuru ajyanye n’ubuziranenge, hanashimangirwa imikoranire muri uru rwego.
Yagize ati “Nk’u Rwanda rero kwakira iyi nama icya mbere abantu baraza bagasura igihugu bakamenya n’imigambi gifite mu gutsura ubuziranenge, bakamenya ubushobozi cyubatse, n’ubumenyi buhari abantu bakanaganira bagasangira amakuru kubyo bamwe baba bafite abandi batarabigeraho n’uburyo biyubatse, hakabaho imikoranire.
Ariko cyane cyane twe nk’urwego rw’ubuziranenge mu Rwanda tumaze kugera ku rwego ruteye imbere, urumva serivise zacu ziremewe ku rwego mpuzamahanga, ahandi hose si ko bimeze rero.Dufite amahirwe yo kwagura n’imikoranire n’abandi hirya no hino kandi ibyo byose bigakorwa kubw’inyungu zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda”.
Kwizera yakomeje asobanura ko mu by’ibanze iyi nama izagarukaho harimo guhuza amabwiriza rusange y’ubuziranenge, kugira ngo bifungure amarembo y’isoko rusange ry’Afurika, dore ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guharanira ko amasezerano y’iryo soko rusange asinywa.
Ati “Ikindi u Rwanda rwashyize imbaraga mu guharanira ko aya masezerano y’isoko rusange asinywa, binyuze mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, murabizi rwose u Rwanda rwabigizemo uruhare mu kubikangurira abandi kandi n’uyu munsi turacyakomeje.
Rero ku rwego rw’Afurika turimo guteza imbere ikitwa Made in Africa, ariko noneho twe turahera kuri Made in Rwanda, ibi byose turabikora kugira ngo ubucuruzi bwacu bwambukiranya imipaka bugire ishema koko, ibikorerwa mu Rwanda bigirirwe icyizere ku masoko y’ibihugu by’Afurika.”
Iyi nama y’inteko rusange ya ARSO izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Intangiriro y’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ishingiye ku masezerano y’isoko rusange ry’Afurika, ni ugushyigikira ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ku isoko rusange ry’Afurika, hashingiwe ‘ku ihuzwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, kwemera ibisubizo bitangwa mu ma laboratwari: gupima rimwe bikemerwa hose, urupapuro rumwe rw’ibisubizo n’ibipimo ndetse n’urupapuro rumwe rwa certificat rugaragaza koko ko ibyo bintu byujuje ubuziranenge, rukemerwa hose muri afurika.”