Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rugiye kwakira inama y’inteko rusange y’umuryango nyafurika utsura ubuziranenge ihuza ibihugu 39
Share
Aa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuziranenge

U Rwanda rugiye kwakira inama y’inteko rusange y’umuryango nyafurika utsura ubuziranenge ihuza ibihugu 39

Inzira Yanditswe 11/06/2021
Share
SHARE

Kuva kuwa mbere tariki ya 14 Kamena 2021 kugeza kuwa gatatu tariki 16 Kamena 2021 u Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange y’ umuryango nyafurika utsura ubuziranenge (ARSO), izahuriza hamwe abasaga 300 bahagarariye ibihugu 39 bihuriye muri uwo muryango.

Ni inama yo ku rwego rwo hejuru, izaba igizwe n’ibice bitatu, harimo inama y’urwego nyobozi rw’uyu muryango nyafurika utsura ubuziranenge igizwe n’ibihugu 12 n’u Rwanda rurimo.Muri iyo nama, abayitabira barebera hamwe niba hari amabwiriza y’ubuziranenge agomba kwemezwa, ndetse hakarebwa niba hari ibikorwa by’ubuziranenge bigomba gufatirwa ingamba.

Ku munsi wa kabiri w’iyo nama hateganyijwe inteko rusange nyir’izina y’uyu muryango, izitabirwa n’abanyamuryango bose uko ari 39, abafatanyabikorwa n’abanyapolitike mu bihugu bitandukanye.

Ku munsi wa gatatu hateganyijwe igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro amabwiriza nyafurika ahuriweho, arebana n’ibinyabiziga.

Ni amabwiriza amaze iminsi ashyirwaho, harimo n’ayashyizweho mu nama iheruka kubera mu Rwanda muri 2019, muri iyi nama y’inteko rusange akaba azemezwa akanamurikwa ku mugaragaro.

Muri iyi nama hazamurikwa ku mugaragaro amabwiriza nyafurika ahuriweho, arebana n’ibinyabiziga.

Mu kiganiro yagiranye na Inzira.rw, Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, Kwizera Simeon, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusangira ubumenyi n’amakuru ajyanye n’ubuziranenge, hanashimangirwa imikoranire muri uru rwego.

Yagize ati “Nk’u Rwanda rero kwakira iyi nama icya mbere abantu baraza bagasura igihugu bakamenya n’imigambi gifite mu gutsura ubuziranenge, bakamenya ubushobozi cyubatse, n’ubumenyi buhari abantu bakanaganira bagasangira amakuru kubyo bamwe baba bafite abandi batarabigeraho n’uburyo biyubatse, hakabaho imikoranire.

Ariko cyane cyane twe nk’urwego rw’ubuziranenge mu Rwanda tumaze kugera ku rwego ruteye imbere, urumva serivise zacu ziremewe ku rwego mpuzamahanga, ahandi hose si ko bimeze rero.Dufite amahirwe yo kwagura n’imikoranire n’abandi hirya no hino kandi ibyo byose bigakorwa kubw’inyungu zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda”.

Kwizera yakomeje asobanura ko mu by’ibanze iyi nama izagarukaho harimo guhuza amabwiriza rusange y’ubuziranenge, kugira ngo bifungure amarembo y’isoko rusange ry’Afurika, dore ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guharanira ko amasezerano y’iryo soko rusange asinywa.

Ati “Ikindi u Rwanda rwashyize imbaraga mu guharanira ko aya masezerano y’isoko rusange asinywa, binyuze mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, murabizi rwose u Rwanda rwabigizemo uruhare mu kubikangurira abandi kandi n’uyu munsi turacyakomeje.

Rero ku rwego rw’Afurika turimo guteza imbere ikitwa Made in Africa, ariko noneho twe turahera kuri Made in Rwanda, ibi byose turabikora kugira ngo ubucuruzi bwacu bwambukiranya imipaka bugire ishema koko, ibikorerwa mu Rwanda bigirirwe icyizere ku masoko y’ibihugu by’Afurika.”

Iyi nama y’inteko rusange ya ARSO izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Intangiriro y’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ishingiye ku masezerano y’isoko rusange ry’Afurika, ni ugushyigikira ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ku isoko rusange ry’Afurika, hashingiwe ‘ku ihuzwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, kwemera ibisubizo bitangwa mu ma laboratwari: gupima rimwe bikemerwa hose, urupapuro rumwe rw’ibisubizo n’ibipimo ndetse n’urupapuro rumwe rwa certificat rugaragaza koko ko ibyo bintu byujuje ubuziranenge, rukemerwa hose muri afurika.”

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, Kwizera Simeon

You Might Also Like

Uko wasuzuma ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge

Abacuruza amata atujuje ubuziranenge bagiye kujya bafungwa banacibwe amande

Afrika ntikwiye kuba ikimpoteri cy’imodoka zishaje ziva i Burayi-Dr Nsengimana

Imiti 6 ikorerwa mu Buhinde yakumiriwe mu Rwanda kubera ubuziranenge

Inzira 11/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Cyamunara

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Amatangazo

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Izindi wasoma

Ubuziranenge

Uko wasuzuma ko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge

22/08/2021
Ubuziranenge

Abacuruza amata atujuje ubuziranenge bagiye kujya bafungwa banacibwe amande

28/06/2021
Ubuziranenge

Afrika ntikwiye kuba ikimpoteri cy’imodoka zishaje ziva i Burayi-Dr Nsengimana

20/06/2021
Ubuziranenge

Imiti 6 ikorerwa mu Buhinde yakumiriwe mu Rwanda kubera ubuziranenge

28/05/2021

Contact

Marketing : 0788 64 62 94
Editor : 0788 64 62 94
Management : 0788 64 62 94
Emails : info@inzira.rw

Service Dutanga

  • Kwamamaza
  • Gukora ibitabu
  • Website development

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?