Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rurakataje mu kuzamura umusaruro w’amabuye y’agaciro
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Made In Rwandaubukungu

U Rwanda rurakataje mu kuzamura umusaruro w’amabuye y’agaciro

Marianne
Yanditswe 08/01/2025
Share
Umusaruro w’ubucukuzi wazamutseho 45%
SHARE

Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda wazamutseho 45%, nyuma y’ingamba zafashwe zo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi mu gihugu.

Nk’uko bigaragarazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) umusaruro w’ubucukuzi wazamutseho 45%, bitewe n’ingamba zafashwe na Leta kongera ibikoresho bigezweho n’abakozi bafite ubumenyi, ibinashimangirwa n’Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwanda.

Iri zamuka rikomoka kandi ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kuyongerera agaciro, ubucukuzi bukozwe kinyamwuga, ishoramari, ikoranabuhanga mu bucukuzi no guteza imbere ubucukuzi bukozwe mu buryo burambye.

Bosco Kayobotsi, uyobora uruganda rwa Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu n’ifeza bikoherezwa ku isoko mpuzamahanga, ahamya ko umusaruro babona wazamutse ku kigero kigaragarira buri wese.

Agira ati “Iyi myaka ibiri ishize, 2023-2024, urabona imibare yacu yazamutseho ku kigero cya 46% ugereranyije n’igihe gishize, kandi ni wo musaruro mwinshi twabonye mu myaka itanu ishize.”

Aganira na RBA, Mukiza Oreste,  ushinzwe itumanaho Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwandaya, RMB, yavuze ko uku kwiyongera kw’umusaruro kwatewe ahanini na gahunda zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Avuga ko bafasha abari mu rwego rw’ubucukuzi kubona ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, kongera ibikoresho bigezweho, n’abakozi bafite ubumenyi bugezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ibi byose bigatuma rero ubucukuzi bugenda butera imbere, ndetse n’umusaruro ukiyongera.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko bafite intego yo gukomeza gukurura abashoramari bakomeye muri uru rwego rw’ubucukuzi kugira ngo umusaruro ukomeze wiyongere.

Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo haracyarimo byinshi dushobora gukuramo, cyane ko abashoramari bashya bagenda baza, kandi ibyo bakora bikagenda babyongerera agaciro.”

Minisitiri Sebahizi avuga ko nibashyira imbaraga mu nganda n’inyongeragaciro, izajya ihora yiyongera, ubukungu bw’u Rwanda ku kigereranyo mbumbe bukazamuka.

U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari $154.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda warazamutse

INZIRA.RW

Marianne 08/01/2025 08/01/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?