Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda wazamutseho 45%, nyuma y’ingamba zafashwe zo guteza imbere urwego rw’ubucukuzi mu gihugu.
Nk’uko bigaragarazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) umusaruro w’ubucukuzi wazamutseho 45%, bitewe n’ingamba zafashwe na Leta kongera ibikoresho bigezweho n’abakozi bafite ubumenyi, ibinashimangirwa n’Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwanda.
Iri zamuka rikomoka kandi ku bwiyongere bw’ibikorwa byo kuyongerera agaciro, ubucukuzi bukozwe kinyamwuga, ishoramari, ikoranabuhanga mu bucukuzi no guteza imbere ubucukuzi bukozwe mu buryo burambye.
Bosco Kayobotsi, uyobora uruganda rwa Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu n’ifeza bikoherezwa ku isoko mpuzamahanga, ahamya ko umusaruro babona wazamutse ku kigero kigaragarira buri wese.
Agira ati “Iyi myaka ibiri ishize, 2023-2024, urabona imibare yacu yazamutseho ku kigero cya 46% ugereranyije n’igihe gishize, kandi ni wo musaruro mwinshi twabonye mu myaka itanu ishize.”
Aganira na RBA, Mukiza Oreste, ushinzwe itumanaho Urwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gazi mu Rwandaya, RMB, yavuze ko uku kwiyongera kw’umusaruro kwatewe ahanini na gahunda zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Avuga ko bafasha abari mu rwego rw’ubucukuzi kubona ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, kongera ibikoresho bigezweho, n’abakozi bafite ubumenyi bugezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Ibi byose bigatuma rero ubucukuzi bugenda butera imbere, ndetse n’umusaruro ukiyongera.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko bafite intego yo gukomeza gukurura abashoramari bakomeye muri uru rwego rw’ubucukuzi kugira ngo umusaruro ukomeze wiyongere.
Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo haracyarimo byinshi dushobora gukuramo, cyane ko abashoramari bashya bagenda baza, kandi ibyo bakora bikagenda babyongerera agaciro.”
Minisitiri Sebahizi avuga ko nibashyira imbaraga mu nganda n’inyongeragaciro, izajya ihora yiyongera, ubukungu bw’u Rwanda ku kigereranyo mbumbe bukazamuka.
U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari $154.
INZIRA.RW