U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 213 z’amayero, asaga miliyari 300 frw yitezweho gufasha leta mu micungire y’inguzanyo.
Ni inguzanyo iri mu buryo bw’imari ikomatanyije (Blended Finance) ni ukuvuga uburyo bushingira ku bufatanye hagati ya Leta, ibigo mpuzamahanga by’imari n’abandi baterankunga hagamijwe kugabanya igiciro cy’inguzanyo no kubona imari y’igihe kirekire mu buryo burambye.
Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere gahunda z’ingenzi z’igihugu no kurushaho kunoza imicungire y’umwenda wa Leta.
Iyi nguzanyo yishingiwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iterambere (IDA) kiri mu itsinda rya Bank y’Isi (World Bank Group), ndetse n’ikigo mpuzamahanga gitanga ingwate ku ishoramari (MIGA), ibigo bisanzwe bitanga ubwishingizi ku bashoramari, bigatuma u Rwanda rubona inguzanyo ku nyungu nto.
U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kibonye inyungu muri ubu buryo bushya bwo guhuza ubwirinzi butangwa n’ibi bigo byombi, aho IDA itanga ubwishingizi bw’ibanze, MIGA igatanga ubwa kabiri, bikarushaho gutuma abatanga inguzanyo bagira icyizere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko iyi nguzanyo ari gihamya ntakuka cy’uko u Rwanda rukomeje gushyira imbere uburyo buboneye bwo kubona amafaranga.
Ati “Ubu buryo bw’imari ikomatanyije budufasha kubona inguzanyo z’igihe kirekire ku giciro gito, mu gihe tunakomeza kubungabunga ubushobozi bwo kwishyura imyenda no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu”.
Ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cyingana n’imyaka 15, harimo imyaka 6 yo gutangira kwishyura, bivuze ko u Rwanda ruzatangira kwishyura igishoro mu mwaka wa 2032.
Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta, akoreshwe mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, guteza imbere inganda, ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’ibikorwaremezo.
Ni inguzanyo u Rwanda ruhawe, nyuma y’iyo rwari rwahawe mu mwaka wa wa 2024, ingana na miliyari 260,0000 RWF, nayo yari ishingiye ku mahame y’imari irambye (ESG), yari yishingiwe n’ikigega nyafurika cy’iterambere (African Development Fund).

INZIRA.RW
