Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika (miliyari 138,8 Frw) yo kwifashisha mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rufite umushinga wo kuvugurura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukemura ibibazo abagenzi bahura na byo, birimo gutegereza imodoka umwanya munini.
Kubera agatereranzamba k’uruhuri rw’ibibazo byagaragaye mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali nko gutinda mu nzira, imirongo miremire y’abagenzi, ubuke bwa bus n’ibindi.
Ni ibibazo byatumye bamwe mu bagenzi bafata icyemezo cyo gutega moto, bakishyura amafaranga menshi ugereranyije n’ayo bakabaye bishyura mu gihe bateze imodoka za rusange.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD yagaragaje ko abatega moto bakabaye bagabanyuka, aho kwiyongera, kuko moto ari kimwe mu biteza impanuka nyinshi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.
Umuyobozi wa BAD mu Rwanda, Aïssa Touré Sarr, yagize ati “Iri shoramari rizafasha mu gukuraho ibibangamiye n’ibishobora kuzabangamira serivisi yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, rinaharure inzira igana ku gutwara abantu n’ibintu kurambye, kunoze kandi kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”
Muri uyu mushinga BAD ishigikiyemo u Rwanda kandi harimo gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo byifashishwa muri iyi serivisi nka za gare zitajyanye n’igihe na parikingi zo ku mihanda, aho abagenzi bazitegerereza.
Mu biteganyijwe nuko hazubakwa utuzu twifashishwa n’abagenzi bategereje imodoka ku muhanda barindwa kunyagirwa no kwicwa n’izuba ryinshi, mu rwego rwo kurengera abagenzi nk’abagore batwite, abonsa n’abafite ubumuga.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu Rwanda mu 2022 rigaragaza ko kugeza muri uwo mwaka, Kigali yari ituwe na miliyoni 1,74. Iteganyamibare rigaragaza ko mu 2050, bashobora kuzaba bageze kuri miliyoni 3,8.
![](https://inzira.rw/wp-content/uploads/2024/07/dsc_3002jpg-837d-97310.jpg)
INZIRA.RW