U Bufaransa bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye, aho bwemeye kuzatanga agera kuri miliyoni 400 z’ama Euro (Asaga miliyari 550Frw) azifashishwa mu bikorwa by’iterambere nk’uburezi,n’ubuvuzi.
Aya masezerano hagati y’ibihugu byombi yasinywe ku wa 6 mata 2024, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr.Vincent Biruta na mugenzi we w’ u Bufaransa, Stéphane Séjourné.
Minisitiri Dr. Vicent Biruta yavuze ko atari aya masezerano basinyanye gusa ahubwo hari nandi basinyanye mu by’indege, azafasha gukomeza umubano no kwagura ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Dr. Vicent yagize ati “ayo masezerano yose aje gukomeza ubucuti ibihugu byacu bifitanye tukaba tuzakomeza kubungabunga iyo migenderanire.”
Yakomeje avuga ko yashimye na none uruhare rw’amasezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana ajyanye no kudasoresha kabiri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’ubundi bufatanye bugerwaho binyuze mu kigo ( AFD) Agence Fancaise de Developpement.
Ku ruhande rwa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, yagize ati “dushingira ku nkingi eshatu zigaragaza ko dufitanye ubucuti burambye arizo amateka, kwibuka n’ubutabera”.
Yakomeje agira ati “ aya masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda azibanda cyane ku kubakira ubushobozi urwego rw’ubuvuzi , hubakwa ibitaro, hahugurwa abakora mu buvuzi, ndetse no kurwanya ubukene no kurengera ibidukikije.”
Minisitiri Stéphane Séjourné, yari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahagarariye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron , yavuze ko we n’igihugu cye bifatanije n’u Rwanda ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30.
Ati “muri ibi bihe byo kwibuka ndumva uburibwe bw’imiryango, abana ndetse n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nimukomere twifatanije namwe.”
Minisitiri Stéphane Séjourné yavuze ko hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rugiye kubakwa rwagati i Paris, kugira ngo ayo mateka akomeze kubungwabungwa.
Aya masezero hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa azamara imyaka itanu 5 kuva mu mwaka 2024 kugera mu 2028.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW