Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rwahawe n’u Bufaransa asaga miliyari 550Frw
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

U Rwanda rwahawe n’u Bufaransa asaga miliyari 550Frw

INZIRA EDITOR
Yanditswe 08/04/2024
Share
SHARE

U Bufaransa bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye, aho bwemeye kuzatanga agera kuri miliyoni 400 z’ama Euro (Asaga miliyari 550Frw) azifashishwa mu bikorwa by’iterambere nk’uburezi,n’ubuvuzi.

Aya masezerano hagati y’ibihugu byombi yasinywe ku wa 6 mata 2024, ashyirwaho umukono  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga  w’u Rwanda,  Dr.Vincent Biruta  na mugenzi we  w’ u Bufaransa, Stéphane Séjourné.

Minisitiri Dr. Vicent Biruta yavuze ko  atari aya masezerano basinyanye gusa ahubwo hari nandi basinyanye mu by’indege, azafasha gukomeza umubano no kwagura  ubuhahirane hagati  y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Dr. Vicent yagize ati  “ayo masezerano yose aje gukomeza ubucuti  ibihugu byacu bifitanye   tukaba tuzakomeza kubungabunga iyo migenderanire.”

Yakomeje avuga ko  yashimye  na none  uruhare rw’amasezerano  ibihugu byombi biherutse  gusinyana  ajyanye no kudasoresha kabiri  hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’ubundi  bufatanye  bugerwaho binyuze mu kigo ( AFD) Agence Fancaise de Developpement.

Ku ruhande rwa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné,  yagize ati “dushingira ku nkingi eshatu  zigaragaza ko dufitanye ubucuti burambye  arizo amateka, kwibuka n’ubutabera”.

Yakomeje  agira ati “ aya masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda azibanda cyane  ku kubakira  ubushobozi urwego rw’ubuvuzi , hubakwa ibitaro, hahugurwa abakora mu buvuzi, ndetse no kurwanya ubukene no kurengera ibidukikije.”

Minisitiri  Stéphane Séjourné, yari mu Rwanda  aho yitabiriye  umuhango wo Kwibuka  ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, ahagarariye  Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron , yavuze ko we n’igihugu cye bifatanije  n’u Rwanda  ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30.

Ati “muri ibi bihe  byo kwibuka  ndumva uburibwe bw’imiryango, abana ndetse n’abacitse ku icumu  rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nimukomere twifatanije namwe.”

Minisitiri Stéphane Séjourné yavuze ko hari urwibutso  rwa Jenoside  yakorewe abatutsi  rugiye kubakwa rwagati i Paris, kugira ngo ayo mateka akomeze kubungwabungwa.

Aya masezero hagati  y’u Rwanda n’u Bufaransa azamara imyaka itanu 5 kuva  mu mwaka 2024 kugera mu 2028.

U Bufaransa bwemereye u Rwanda miliyoni 400 z’Amayero
Aya mafaranga yatanzwe mu masezerano y’imyaka 5 basinyanye

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 08/04/2024 08/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?