Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje cyo ikawa y’u Rwanda yoherezwa mu mahanga yinjije amadorali y’Amerika asaga Miliyoni 73$ kuva umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 watangira.
Ibi bitangajwe mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari ugane ku musozo, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, u Rwanda rumaze kohereza toni ibihumbi 15 za kawa ku masoko mpuzamahanga, aho rwasaruyemo amadovize asaga miliyoni $73.
Umukozi ushinzwe ibihingwa gakondo muri NEAB, Alex Nkurunziza agaragaza ko hari inganda zigera kuri 313 mu Rwanda zitunganya Kawa mu rwego rwo kugeza Kawa nziza ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Hari amakoperative y’abahinzi afite inganda yakira umusaruro w’abanyamuryango n’abahinzi batari abanyamuryango, zitunganya umusaruro wa Kawa ndetse zikohereza no mu mahanga zidaciye ku wundi muntu. Hari na koperative zihinga kawa ariko zitwara umusaruro kuri za nganda zabikorera akaba arizo zitunga umusaruro ndetse akaba arizo zibasha kohereza wa musaruro mu mahanga.icyo dukora nka leta NAEB ishyiraho igiciro fatizo.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cya kawa y’igitumbwe isarurwa n’umuhinzi uyijyana ku ruganda ari 480Frw avuye kuri 410Frw yatangwaga mu 2023.
Imibare igaragaza ko 40% by’ibiti bya kawa yose ihingwa mu Rwanda bifitwe n’abantu bari mu kigero cy’imyaka 60. Kugeza ubu ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229 zivuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Kawa ni igihingwa ngengabukungu mu Rwanda, gihingwa mu turere hafi ya twose tw’igihugu, kawa yatangiye guhingwa mu Rwanda kuva mu 1900, iba igihingwa gihingwa n’abaturage benshi kuko kugeza ubu imiryango irenga ibihumbi 400 mu Rwanda ihinga igihingwa cya Kawa.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW