Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rwasaruye miliyoni 73$ muri kawa yoherejwe mu mahanga uyu mwaka
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

U Rwanda rwasaruye miliyoni 73$ muri kawa yoherejwe mu mahanga uyu mwaka

INZIRA EDITOR
Yanditswe 10/06/2024
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje cyo ikawa y’u Rwanda yoherezwa mu mahanga  yinjije amadorali y’Amerika asaga  Miliyoni 73$ kuva umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024 watangira.

Ibi bitangajwe mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’ingengo y’imari ugane ku musozo, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, u Rwanda rumaze kohereza toni ibihumbi 15 za kawa ku masoko mpuzamahanga, aho rwasaruyemo amadovize asaga miliyoni $73.

Umukozi ushinzwe ibihingwa gakondo muri NEAB, Alex Nkurunziza agaragaza ko   hari inganda zigera kuri 313 mu Rwanda zitunganya Kawa  mu rwego rwo kugeza Kawa nziza ku isoko mpuzamahanga.

Ati  “Hari amakoperative y’abahinzi afite inganda yakira umusaruro w’abanyamuryango n’abahinzi batari abanyamuryango, zitunganya umusaruro wa Kawa ndetse zikohereza no mu mahanga zidaciye ku wundi muntu. Hari na koperative zihinga kawa ariko zitwara umusaruro kuri za nganda zabikorera akaba arizo zitunga umusaruro ndetse akaba arizo zibasha kohereza wa musaruro mu mahanga.icyo dukora nka leta NAEB ishyiraho igiciro fatizo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cya kawa y’igitumbwe isarurwa n’umuhinzi uyijyana ku ruganda ari 480Frw avuye kuri 410Frw yatangwaga mu 2023.

Imibare igaragaza ko 40% by’ibiti bya kawa yose ihingwa mu Rwanda bifitwe n’abantu bari mu kigero cy’imyaka 60. Kugeza ubu ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229 zivuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Kawa ni igihingwa  ngengabukungu  mu Rwanda, gihingwa mu turere hafi ya twose  tw’igihugu, kawa yatangiye guhingwa mu Rwanda kuva mu 1900, iba igihingwa gihingwa  n’abaturage benshi kuko kugeza ubu imiryango irenga ibihumbi 400 mu Rwanda ihinga igihingwa cya Kawa.

U Rwanda rwasaruye Miliyoni 73$ muri kawa

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 10/06/2024 10/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?