Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere bifite ingamba nziza zo guteza imbere Afurika
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere bifite ingamba nziza zo guteza imbere Afurika

INZIRA EDITOR
Yanditswe 29/07/2024
Share
SHARE

Raporo nshya ya Banki y’Isi yiswe CPIA Africa ikorwa na Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere n’amanota 4,1 kuri 6, aho u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere bifite ingamba na politike nziza zigamije guteza imbere umugabane w’Afurika.

Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imucungire y’ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Ku ruhande rw’abasesengura iby’ubukungu bavuga ko raporo zikomeje gushyira u Rwanda ku myanya y’imbere, zidakwiye gutuma rwirara ngo rwagezeyo, ahubwo zikwiye gutuma rukora cyane kurushaho.

Ni nyuma y’uko raporo ‘CPIA’ ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere, mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Mu bipimo 4 by’ingenzi birimo imucungire y’ubukungu bishingirwaho hakorwa iyi raporo, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4 ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose kuko rwagize amanota 4,4 ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

Ni amanota meza ukurikije n’ibindi bihugu byo muri Afurika, kuko nta kindi gihugu gifite amanota arenze 3,9 ariko ntabwo bihagije kuko hari byinshi bikenewe kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amanota akomeze kuzamuke kurushaho, nk’uko bisobanurwa na Straton Habyarimana, impuguke akaba n’umusesenguzi muby’ubukungu.

Umugabane wa Afurika uratanga icyizere ko mu bihe biri imbere uzakomeza gutera imbere mu bukungu, mu gihe leta z’ibihugu zikomoje gushyiraho ingamba na politiki byo guteza imbere abikorera nk’uko byemezwa na Banki y’Isi.

Perezida w’itsinda rya Banki y’Isi, Ajay Banga yemeza ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, kubera umubare munini w’abakiri bato. Aha yari mu nama iheruka kubera I Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi kwa 4, muri uyu mwaka.

Raporo ya CPIA “Country Policy and Institutional Assessment”mu magambo arambuye, isesengura politiki zitandukanye zigamije iterambere n’uruhare rw’ibigo by’abikorera mu bukungu bwa buri gihugu mu bihugu by’Afurika.

Mu myaka 10 ishize, u Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru ya 4 kuri 6.

Raporo y’uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bifite amanota 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo ni Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d’Ivoire bifite 3,8.

Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y’epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

U Rwanda mu bihugu bifite ingamba na politike ziteza imbere Afurika

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 29/07/2024 29/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?