Minisiteri y’Ibikorwaremezo, MININFRA yasabye abafite imodoka zabo kuyoboka bisi, yizeza abanyarwanda ko ububiko bwa lisansi na mazutu buhagije.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, aho yasabye abafite imodoka zabo kwirinda ingendo zitari ngombwa no gutekereza uko bayoboka bisi.
Ku mugoroba wa 16 Mata 2026 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi cyazamuwe kiva kuri 2.303 Frw kigera kuri 2.938 Frw; bivuze ko cyiyongeyeho 635 Frw.
Ni mu gihe igiciro cya litiro ya mazutu cyo cyagumye kuri 2.205 Frw. Ibyo biciro bishya bya lisansi byatangiye gukurikizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata 2026.
Eng. Uwihanganye yavuze ko kuzamura igiciro cya lisansi byatewe n’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati ahari inzira n’inkomoko y’ibikomoka kuri peteroli biza mu Rwanda.
Yagize ati “Turi mu bihe bidasanzwe byatewe n’intambara ya Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel muri kiriya gice ari cyo gikomokamo ibikomoka kuri peteroli kandi byaragabanyutse bituma ibiciro bizamuka hafi 20%. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo dukora nk’ibisanzwe ibiciro birazamuka buri munsi ababikurikirana babona ko intambara igikomeje.”
Yagaragaje ko ariko nubwo bazamuye igiciro cya lisansi batagambiriye gutuma ibiciro by’ingendo biherutse kuzamurwa mu gihe gito gishize byongera kuzamuka.
Ati “Ibiciro by’ingendo ntabwo biri buvuguruwe kuko igiciro cya lisansi ni cyo cyazamutse kigera kuri 2.938 Frw. Igiciro cya mazutu ari yo ikoreshwa mu ngendo rusange cyagumye uko cyari kiri. Ni zimwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe kugira ngo ikomeze guhangana n’iri hindagurika naho ubundi izamuka ni rinini cyane kurusha uko turibona aha ngaha.”
Yasobanuye ko kandi ibiciro by’ibicuruzwa na byo bitagomba kuzamuka cyane kuko litiro ya mazutu yagumye ku mafaranga yaguraga kandi ari yo ikoreshwa cyane mu bwikorezi bw’ibicuruzwa.
Mu bubiko bw’u Rwanda bwa lisansi na mazutu bite,
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, agaruka ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rufite, Eng. Uwihanganye yavuze ko ikigero gisabwa haba mu bikorera no kuri Leta kigihari ndetse yizeza abantu ko bizakomeza kuboneka.
Ati “Hari ububiko abacuruzi bagomba kugira. Tubasaba kugira ububiko runaka hari ikigero butagomba kujya munsi. Impamvu ni uko tudafite aho dukura ibikomoka kuri peteroli mu Karere tuyikura ku isoko mpuzamahanga kugira ngo bitugereho bifata igihe kinini rero ubwo bubiko buba bugihari. Hari n’ububiko bw’Igihugu bwitabazwa ibintu byose byananiranye buba bugihari tububungabunga tureba neza ko budashobora kugira ikibazo. Icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko ububiko bugihari ku kigero tugomba kuba tubufiteho.”
Eng. Uwihanganye, yasabye kandi abacuruzi kwirinda kuba ba rusahuriramunduru ku biciro by’ibicuruzwa kuko kuzamura uko lisansi yaguraga bitagomba guhungabanya ibiciro ku masoko ndetse ko ari cyo Leta yari igamije irekera mazutu ku giciro yari iriho.


INZIRA.RW
