Mu mwaka wa 2023 , ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) cyagaragaje ko ubukerarugendo bushingiye ku nama n’imikino bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 95$.
Muri raporo yashizwe hanze n’Ikigo cy’Iguhugu gishinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku nama, ku wa 18 Mata 2024 yerekana ko ubu bukerarugendo bwa zamutse ku kigero cya 48% mu mwaka 2023 bikaba intandaro yo kwinjiza asaga miliyoni 95$.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama( Rwanda Convetion Bureau), cyerekana ko inama n’ibikorwa 160 byabereye mu Rwanda byitabirwa n’abashyitsi ibihumbi 65,000.
Kugira ngo Rwanda Convetion Bureau, RCB ibone uyu musaruro ungana gutya, hari ingamba n’intego bari barihaye zitandukanye nko guteza imbere siporo no kongera ibyerekezo sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandaAir ijyamo ku migabane itandukanye.
Umuyobozi mukuru wa RCB, Karemera Janet ashimangira ko umwaka wa 2023 wabaye mwiza kuri bo, kuko Kigali yakomeje kuba umujyi wa kabiri mu mijyi ikunzwe mu bijyanye no kwakira inama.
Ati “2023 wari umwaka udasanzwe ,kandi twerekanye ubushobozi bwacu bwo gukomeza kijyana n’isoko ridahindagurika . ibyo twagezeho nk’urwego ni ikimenyetso cy’umuhate wacu mu bijyanye n’iterambere ,kuba ntagereranywa no kuzana impinduka.”
Mu mwaka wa 2024 , Rwanda Convetion Bureau ikazakomeza gukora ijya imbere nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru Janet Karemera.
Ati “ Iki kigo kizibanda ku kurushaho kunoza ibihe abasura u Rwanda barugiriramo, dushyira imbaraga mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bingenzi ndetse twinjire no mubufatanye bushya, no gukomeza gushishikariza ibikorwa byinshi by’ubucuruzi kuza mu Rwanda.”
Rwanda Convetion Bureau mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda igenda isinyana amasezerano n’amakipe atandukanye yo mu bihugu byo ku yindi migabane harimo nka Arsenal FC yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage na Paris Saint Germain yo Bufaransa.
Mu 2023 u Rwanda rwazamutse ku ijanisha rya 46% rwakira abashyitsi b’abanyamahanga ibihumbi 65 n’inama 160. Naho mu 2022 rwakiriye abashyitsi b’abanyamahanga 1.105.460, aho 47.5% bagenzwaga n’ibikorwa by’ubucuruzi.
U Rwanda rufite intumbero yo kwinjiza byibura miliyoni 600$ mu rwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku nama.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW