Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rwinjije miliyoni 95$ avuye mu bukerarugendo bushamikiye ku nama na siporo
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

U Rwanda rwinjije miliyoni 95$ avuye mu bukerarugendo bushamikiye ku nama na siporo

INZIRA EDITOR
Yanditswe 19/04/2024
Share
SHARE

Mu mwaka wa 2023 , ikigo cy’Igihugu  gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo  bushingiye ku nama (RCB) cyagaragaje ko ubukerarugendo bushingiye ku nama n’imikino bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 95$.

Muri  raporo  yashizwe hanze n’Ikigo cy’Iguhugu  gishinzwe  Ubukerarugendo bushingiye ku nama,  ku wa 18 Mata 2024 yerekana ko ubu bukerarugendo bwa zamutse ku kigero cya 48% mu mwaka 2023 bikaba intandaro yo kwinjiza asaga miliyoni 95$.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama( Rwanda Convetion Bureau), cyerekana ko inama n’ibikorwa 160 byabereye mu  Rwanda  byitabirwa  n’abashyitsi ibihumbi 65,000.

Kugira ngo Rwanda Convetion Bureau, RCB ibone uyu musaruro ungana gutya,  hari ingamba n’intego bari barihaye zitandukanye nko guteza imbere siporo no kongera  ibyerekezo  sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandaAir ijyamo ku migabane itandukanye.

Umuyobozi mukuru wa RCB, Karemera Janet ashimangira ko umwaka wa 2023 wabaye mwiza kuri bo, kuko Kigali yakomeje kuba  umujyi wa kabiri   mu mijyi ikunzwe  mu bijyanye no kwakira inama.

Ati “2023 wari umwaka udasanzwe ,kandi twerekanye ubushobozi bwacu bwo gukomeza kijyana n’isoko ridahindagurika . ibyo twagezeho nk’urwego ni ikimenyetso cy’umuhate wacu  mu bijyanye n’iterambere ,kuba ntagereranywa no kuzana impinduka.”

Mu mwaka wa 2024 , Rwanda Convetion Bureau ikazakomeza gukora   ijya imbere  nk’uko  byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru  Janet Karemera.

Ati “ Iki kigo kizibanda  ku  kurushaho kunoza  ibihe abasura u Rwanda barugiriramo, dushyira imbaraga mu bufatanye n’abafatanyabikorwa  bingenzi ndetse twinjire no mubufatanye bushya, no gukomeza gushishikariza  ibikorwa byinshi by’ubucuruzi kuza mu Rwanda.”

Rwanda Convetion Bureau mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda igenda isinyana amasezerano n’amakipe atandukanye yo mu bihugu byo ku yindi migabane  harimo  nka  Arsenal FC yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage na Paris Saint Germain yo Bufaransa.

Mu 2023  u Rwanda rwazamutse ku ijanisha rya 46%  rwakira abashyitsi b’abanyamahanga   ibihumbi 65 n’inama 160. Naho mu 2022 rwakiriye abashyitsi b’abanyamahanga  1.105.460, aho 47.5% bagenzwaga n’ibikorwa by’ubucuruzi.

U Rwanda rufite intumbero yo kwinjiza  byibura  miliyoni  600$  mu rwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 19/04/2024 19/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?