Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi cy’arenga miliyari 1Frw mu cyumweru
Share
Aa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukunguUncategorized

U Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi cy’arenga miliyari 1Frw mu cyumweru

Inzira Yanditswe 31/05/2022
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gifite agaciro k’amadolari ya Amerika 1.352.098 ni ukuvuga miliyari imwe na miliyoni zirenga 352 Frw.

Iyi mibare yerekana ko muri rusange icyayi cyoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi y’icyumweru gishize kingana na megatonne 501,65, aho cyajyanywe ahanini mu bihugu bya Pakistan, Misiri, Kazakhstan n’u Bwongereza.

NAEB kandi yerekanye ko ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize ingana ma Megatonnes 38,4, ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 190.465. Yoherejwe ahanini mu Bubiligi na Nigeria.

Ku bijyanye n’imboga, imbuto n’indabyo, u Rwanda rwohereje ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 623.600. Ingano ya byose ni megatonne 353,21. Byoherejwe mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Buholandi, u Bufaransa n’u Bwongereza.

Muri rusange, umusaruro u Rwanda rukura mu buhinzi bw’icyayi n’ikawa ukomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 2020-2021 umusaruro w’icyayi wagemuwe mu nganda wiyongereye ku gipimo cya 47% uvuye kuri toni 98.819 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 145.439 zo mu mwaka wa 2020-2021.

Bivuze ko mu 2020-2021 yageze kuri miriyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016/17, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 20%.

Ku birebana n’indabo, mu mwaka wa 2020-2021, umusaruro w’indabo wariyongereye ugera kuri toni 1194 uvuye kuri toni 705 mu 2017- 2018, bingana n’ubwiyongere bwa 69%.

You Might Also Like

Sobanukirwa uburyo ushobora kwishyura moto ukoresheje Airtel Money

Ni iyihe nyungu u Rwanda rukuye mu kwakira inama ya CHOGM?

U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano mu birebana n’ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti

Inganda zitunganya amazi zikomeje gufungwa kubera gucuruza atujuje ubuziranenge

Ntiyaciwe intege no kuba afite ubumuga; Ubuhamya bwa Mycroft Chaeli witabiriye CHOGM 2022

Inzira 31/05/2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Cyamunara

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Amatangazo

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Izindi wasoma

Uncategorized

Sobanukirwa uburyo ushobora kwishyura moto ukoresheje Airtel Money

01/07/2022
ubukungu

Ni iyihe nyungu u Rwanda rukuye mu kwakira inama ya CHOGM?

29/06/2022
Uncategorized

U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano mu birebana n’ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti

27/06/2022
Uncategorized

Inganda zitunganya amazi zikomeje gufungwa kubera gucuruza atujuje ubuziranenge

27/06/2022

Contact

Marketing : 0788 64 62 94
Editor : 0788 64 62 94
Management : 0788 64 62 94
Emails : info@inzira.rw

Service Dutanga

  • Kwamamaza
  • Gukora ibitabu
  • Website development

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?