U Rwanda rwungutse hoteli nshya y’akataraboneka yitwa Four Points by Sheraton, aho izanifashishwa mu gutanga serivisi ku bashyitsi bazitabira Inama y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
Iyi hoteli y’inyenyeri enye iri mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya hoteli ya Serena ndetse na Marriott. Ni indi ntambwe yo guteza imbere ubukerarugendo no kwakira abantu.
Ni yo hoteli ya mbere yubatswe na Sosiyete y’amahoteli ya Four Points by Sheraton mu Rwanda cyane ko ari nshya ku isoko ry’u Rwanda ikazaba ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye birimo n’igishobora kwakira Umukuru w’Igihugu.
Four Points by Sheraton ni ikigo gikomeye cyane ku rwego rw’Isi kuko gifite hoteli 295 ziri mu bihugu 45, ishami ryayo ry’i Kigali rigiye kwiyongera ku yo gifite mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Kenya na Tanzania.
Iki kigo cyavutse mu 1995 kigenzurwa n’Ikigo cya Sheraton Hotels and Resorts. Mu 1998, yaguzwe na Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. yaje no kuyivugurura mu 2000. Mu 2016, Marriott International yaguze Starwood Hotels and Resorts Worldwide Inc. bityo yongera izina rya Four Points by Sheraton mu yandi y’ibigo 32 ikuriye.
Four Points by Sheraton ni hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ikagira ibyumba 154 byubatse mu magorofa 10.
Igice cyo munsi y’ubutaka (basement) cy’iyi hoteli kirimo inzu z’ububiko bw’ibikoresho bizakenerwamo n’ahantu hazifashishwa mu mahugurwa y’abakozi bayo nkuko bigenda ku b’ibigo biri ku rwego rwo hejuru.
Nubwo ari hoteli iri ku rwego mpuzamahanga, yanahaye agaciro umuco w’igihugu yubatswemo kuko aho abashyitsi bazajya bakirirwa, hazaba hatatswe n’imitako ya Kinyarwanda.
Muri iki gice kandi hazaba hari restaurant, akabari kagezweho, igikoni kinini ndetse n’ikindi kizajya gitekerwamo ibiribwa bizajya bihita bitangwa ako kanya.
Muri iyi hoteli hashyizwemo ascenseur ebyiri z’abakiliya, hari n’igenewe abakozi bayo n’inyuzwamo ibicuruzwa n’ibindi bikoresho.
Ku igorofa rya mbere harimo igice kigizwe n’ibyumba byakira inama bitatu, bishobora guhuzwa bikaba icyumba kimwe kimwe cyakwakira abantu 60.
Umwihariko w’iyi hoteli ni uko ibikoresho birimo imbaho zikoze ameza n’inzugi z’icyumba cy’inama zakorewe muri iyi hoteli. Aha kandi hazaba hari ahantu abantu bitabiriye inama bashobora kunywera ikawa mu gihe cy’akaruhuko.
Mu igorofa rya kabiri harimo ibyumba byakira inama bitandatu, hakaba piscine igizwe n’ibice bibiri, birimo iy’abana ndetse n’iyagenewe abakuru.
Iruhande rw’iyi piscine hari gym yo ku rwego rwo hejuru, izaba ifite umwihariko w’uko abantu bazajya bakora imyitozo bareba hanze, kuko idakingiwe n’inkuta ahubwo ari ibirahuri. Kimwe n’izindi gym zikomeye ku rwego rw’Isi, ikoze ku buryo umuntu wituye hasi mu buryo bw’impanuka, adashobora gukomereka.
HI there