Ikigo kitegamiye kuri Leta World Wildlife Fund cyita ku bidukikije n’icya Tesco Plc gikorera mu Bwongereza, cyagaragaje ko ibiryo bingana na toni miliyari 1.2 bisigara mu murima bikangirikirayo nyuma yo gusarura.
Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwiswe “Driven to waste” bukorwa hagamijwe kureba umusaruro upfa ubusa mu gihe na nyuma y’isarura.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko izo toni z’ibiryo ziyongera kuri toni miliyari 1.3 zari zisanzwe zitakazwa buri mwaka, zose hamwe zikaba toni miliyari 2.5 zitaribwa, ahubwo zangirika.
Kuri izo kandi hiyongeraho na toni miliyoni 931 zitakara ubwo biba bicuruzwa, byose hamwe bikangana na 40% by’umusaruro wose.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo, ubu ku Isi habarirwa abantu bangana na miliyari ebyiri batabona ibiryo bihagije.Mu gihe ariko haba hafashwe ingamba ibihugu bigashyira ingufu mu kurwanya iyangirika ry’ibiribwa ndetse n’iry’ikirere, iyi mibare ishobora kugabanuka .
Iri yangirika ry’ibiribwa ritera igihombo kinini cyane kuko byonyine ibi bisigara mu mirima ubu bushakashatsi bwerekana ko bibarirwa agaciro ka miliyoni 370$ kandi bikagira uruhare mu kohereza gaz mu kirere.
Iyo gaz ubushakashatsi bugaragaza ko ingana na 2% kiyongera ku 8% yari isanzwe iva mu biryo byangiritse, ikaba nyirabayazana w’ihindagurika ridasanzwe ry’ibihe.
Ibihugu bisanzwe bifatwa nk’ibyateye imbere, ni ukuvuga u Burayi, Amerika na bimwe mu bihugu bya Aziya ubwabyo byihariye 58% y’ibyo biryo byose byangirika.
Abakoze ubu bushakashatsi bagiriye inama ibyo bihugu gushyira imbaraga mu kurinda ko uwo musaruro wangirika, hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi abahinzi bagahugurwa ku buryo bwo gusarura neza ibyo bahinze batabipfusha ubusa.
Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, yo isanzwe yarihaye intego yo kuba yagabanyije ibiribwa bipfa ubusa nyuma yo gusarura, mu gihe cy’imyaka 7 uhereye muri 2018.
Muri iyo ntego Leta yiyemeje ko imboga zipfa ubusa nyuma yo gusarurwa zizava kuri 45.5% mu 2018 zikagera kuri 22.8% mu 2024, imbuto zizava kuri 40% zigere kuri 28%, ibigori bive kuri 26.5% bigere kuri 13.3% mu gihe umuceri wo biteganyijwe ko uzava kuri 17.7% ukagera ku 8.9%
Ingano zo zizava kuri 25% zigere kuri 12.5%, amasaka yo ave kuri 26.5% agere kuri 13.3%, ibishyimbo byo bizava kuri 15% bigere kuri 7.5%, ibijumba bive kuri 45% bigere kuri 22.8%, ibitoki byo guteka byo bizava kuri 15% kugeza 9% mu gihe imyumbati yo izava kuri 43% igere kuri 21.5%.
Mu gihe iyo ntego izaba igezweho, umubare w’abatabona ibyo kurya bihagije uzagabanyuka, abantu bihaze basagurire n’amasoko.

Ibi ntibikwiye, kubera ko hari abantu benshi bicwa n’inzara.