Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yatangaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu rwego rwo kunoza ubuhinzi n’ubworozi no kongera ibiryo ubutaka bwose budahinze buhingwa.
Hari ku wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024, mu nama ya gatatu yiga ku buhinzi n’ubworozi yabereye mu karere ka Bugesera, aho yari yitabiriwe n’abarenga 1000 bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Aho bigaga ku cyakorwa kugira ngo igihembwe cy’ihinga cya 2025 A kizagende neza, umusaruro wiyongere ndetse abanyarwanda barusheho kwihaza mu biribwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri yavuze ko buri wese ufite aho ahuriye n’ubuhunzi n’ubworozi ko agomba kuzuza inshingano ze mu rwego rwo kunoza ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kongera ibiryo mu gihugu (Food security).
Ati “Twasanze Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itakora yonyine idakoranye n’izindi nzego za leta, mu mwaka Ushize twafashe ingamba z’uko mbere y’uko igihembwe cy’ihinga gitangira tugomba kwicara hamwe tukavuga ibibazo bihari tukabishakira n’ibisubizo.”
Yakomeje agira ati “Ubu turi gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2025 A, uku kwezi kwa munani ni ukwezi ko gutegura imirima, kugeza imbuto ku baturage n’ifumbire no guhuriza hamwe ibikenerwa kugira ngo tujye umujyo umwe mu buhinzi.”
Minisitiri Musafiri yasabye inzego zose gukurikirana niba ubutaka bwose buhingwa buhinze, mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse aho budahingwa hagashakwa uko butunganywa.
Ati “Turagirango ubutaka bwose buhingwe bubyazwe umusaruro bukoreshwe butunge abaturage.”
“Guhinga mu buryo bwa kinyamwuga amasite yatoranyijwe azahingwamo ibihingwa bibasha gutunga igihugu, ubwo butaka bucungwe n’akarere barebe ibihingwa bijyamo bitarimo akajagari, ibyo bizatuma twongera umusaruro ku bihingwa byose ngandurarugo kugira ngo twihaze mu biribwa nk’igihugu.”
Icyerekezo cy’u Rwanda ni uguhinduka igihugu cyinjiza amafaranga menshi hagati ya 2035 na 2050, ubuhinzi bukagira uruhare runini mu guhindura imibereho n’ubukungu muri iyo myaka.
RAB igaragaza ko 39.7% by’abaturage bakoresheje imbuto itubuye cyane cyane imbuto y’ibigori, 90 % baciye amaterasi y’indinganire ndetse na 7% buhira ubutaka, ibi bikaba byaragize ingaruka nziza ku musaruro mbumbe w’igihembwe cya mbere cya 2024 A.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW