Umujyi wa Kigali biciye mu muvugizi wawo, Emma Claudine Ntirenganya, watangaje ko hari ingamba zihari zo korohereza cyane cyane ab’amikoro make kuwuturamo kuko benshi mu bawutuye bakomeje kwisunika bajya mu nkengero za Kigali.
Ibi bigarutsweho mu gihe benshi mu bawutuye bakomeje kugaragaza ko bagowe no gutura mu Mujyi wa Kigali, ndetse igiciro cy’ubukode gihanitse ku buryo abinjiza amafaranga make bagowe no kwigondera inzu yo kubamo baba bakodesha cyangwa ari iyabo.
Ari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko hari ingamba zo gufata ingamba.
Emma Cklaudine Ntirenganya yavuze ko Umujyi wa Kigali wifuza ko abawuvamo bajya mu nkengero zawo bagabanuka, ndetse bashaka ko abantu baguma gutura mu mujyi.
Yagize ati “Turashaka ko abantu baguma muri Kigali ku bushobozi bafite uko bwaba bungana kose. Ni nabyo byatumye hatangira imishinga itandukanye yo kubafasha kubaka mu buryo bashoboye ariko no kububakira inzu bashobora kugura n’izo bashobora gushyirwamo.”
Yagaragaje ko imwe mu mishinga iri mu igerageza ni nka Green City Project, ahazashyirwa inzu ziciriritse kimwe n’indi iri gutegurwa izorohereza abaturage kubona amacumbi mu Mujyi wa Kigali.
Emma Claudine Ntirenganya kandi agaragaza ko ibi bigomba kugendana no kureba ko ubuzima i Kigali bushoboka harimo kuba umuturage yashobora kwigondera serivisi zihatangirwa.
Ati “Abaturage bawubamo bagomba kuba bafite ubuzima navuga ko bushoboka, budahenze cyane. Ni nacyo cyatekerejweho mbere.”
Yakomeje avuga ko hanashyizwe imbere gutunganya Umujyi wa Kigali ku buryo abawubamo n’abawugenda bahumeka umwuka mwiza bakabona n’aho kwidagadurira no kuruhukira byose bigendana no kubungabunga ibidukikije.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryo mu 2022 riagaragaza ko abagera ku abasaga ibihumbi 180 bavuye mu Mujyi wa Kigali berekeza mu zindi ntara.
INZIRA.RW
Muri macye se ubwo yasubije ko ibisubizo bari gushaka ari ibihe kdi bizaboneka bitarenze ryari??